Iyo tudafungwa ntitwari kuruka uburozi bw’urwango- Umugore urangije igihano
Mu bagore bahamijwe icyaha cya Jenoside bakanagihanirwa, hari abavuga ko iyo bataza gufungwa batari kubasha kuruka uburozi bw’urwango babibwemo n’abayobozi babi.

Uwitwa Madeleine Mukashema w’i Kirehe, yabibwiye Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, ubwo tariki ya 24 Gicurasi 2025 yaganirizaga abagore 53 bari mu biganiro bibategura gutaha kugira ngo bazabashe kubana neza n’abandi Banyarwanda, kubera ko bari hafi kurangiza ibihano.
Yagize ati “Twiga mu mashuri abanza, twatangiraga amasomo abana b’Abatutsi bari hanze y’ishuri bari kubabaza imyirondoro yabo, amasomo twayageza hagati bakababwira ngo ngaho nibyinjire. Imikoro bo yarabananiraga kubera ko twabaga tutatangiranye. Bagahora babandikira amazeru, n’utwo bari bazi bakatubakura mu mutwe.”
Yakomeje agira ati “Uburozi bwatangiye icyo gihe nyine, batubwira ko Umututsi ari indyarya, ngo ntitukabizere, ngo bafite uburyarya bakomora kuri ba se. Ubwo ni bwo burozi nabanje kurya. Hanyuma igihe bavugaga ko Inyenzi zigiye gutera, na bwo ni ubundi burozi bwo kwitiranya abantu n’inyenzi nyamara ari abantu nk’abandi.”
Yunzemo ati “Leta y’Ubumwe yo kabyara iri kuturutsa ubwo burozi. Kandi ikindi, iyo tuza kuguma mu rugo ntidufungwe, ntabwo ubwo burozi twari kuzaburuka, twari kuguma kubiba ingengabitekerezo mu bantu. Ariko uyu munsi twageze mu magereza, umuntu icyaha cye arakimenya, agisabira n’imbabazi.”

Ku kibazo cyo kumeya niba abafungiwe gukora Jenoside bose bemera icyaha nka we, Mukashema yagize ati “Si abantu bose babyemera, kuko ni urugendo rurerure kugira ngo abantu bose babyumve. Ariko hari ababyemeye. Njyewe niteguye gusubira mu muryango, nkasaba imbabazi, nkashishikariza n’abandi kuruka ingengabitekerezo cyangwa se gupfobya no guhakana.”
Mukashema, n’ubwo mu mwaka w’1994 yari atuye i Kirehe, ubundi avuka i Musebeya mu Karere ka Nyamagabe. Ubu afite imyaka 68. Icyaha cya Jenoside cyamuhamye ngo ni icyo gutungira agatoki abicanyi umuntu bashakaga, byatumye bamubona hanyuma bakamwica, akavuga ko iyo ataza kuranga aho ari wenda ubu yari kuba akiriho.

Joséphine Kubwimana w’i Ndora mu Karere ka Gisagara, na we ubu uri gutegurwa gutaha kuko ari hafi kurangiza igihano. Avuga ko yahaniwe ubufatanyacyaha ku iyicwa ry’umwana wari wamuhungiyeho. Kimwe na Mukashema, avuga ko bakuze bangishwa Abatutsi, akanemera ko nk’ababyeyi b’abagore bakwiye kugira uruhare mu gutuma urwo rwango rutaba mu bana no mu buzukuru.
Yagize ati “Ibyo murimo mutubwira ko dukwiye kwigisha abana ni byiza kuko abo dukomokaho bo batwigishije bibi. Nabyirutse nanjye numva ari babi, n’ubwo murumuna wanjye yari yarabashatsemo nanjye narabyaranye na bo.”
Muri 53 bari gutegurwa kuzataha ariko, hari n’abagitsimbaraye ku kuvuga ko barenganyijwe, ku buryo Minisitiri Bizimana yababwiye ko buri wese akwiye kwakira uburemere bw’ubwicanyi yakoze kubera ko Jenoside ari icyaha ndengakamere, ko bivuga “kwica ubwoko” kandi kwica ubwoko bitandukanye no kwica umuntu umwe, kuko uwica ubwoko aba ashaka kubumaraho bwose.”

Yabasabye kandi kuzirikana ko iyo umugore yangiritse n’umuryango wangirika, abasaba kuzabwiza ababo ukuri ku byo bakoze, ariko bakanakubwira n’Abarokotse Jenoside kuko ari bo bagufite, kandi noneho bagatoza abana babo indangagaciro nzima.
Hari aho yagize ati “Ibihano mwahawe n’inkiko ku cyaha cya Jenoside, mubifate nk’imbabazi. Ni ibihano ariko ni n’imbabazi, kuko icyaha cya Jenoside, muzi ububi bwacyo kuko mwaragikoze, nta gihano ubundi bihwanye.”
Yabasabye rero kuzirikana ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ishaka ko Abanyarwanda bigira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, bakayakosora, abakoze icyaha bakumva uburemere bwacyo, bakihana, bakaba bazima, bakaba abantu nyabantu, noneho bagafatanya n’abandi kubaka igihugu “n’ubwo hari abafite ibikomere.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|