Iyo ingagi ziza kuba zidahari mu Rwanda,...

Mukanoheri Venantie wo mu Kinigi uboha uduseke akatugurisha amadolari kuri ba mukerarugendo bavuye muri Amerika n’ahandi, yashoboraga kuba agikurikira umugabo we mu ishyamba ry’ibirunga guhiga utunyamaswa two kurya.

Odile Nyirahirwa yashoboraga kuba akora ibindi cyangwa yarabaye umushomeri, ariko yahisemo kuminuza mu rurimi rw’Icyongereza, ubu akaba ayobora ba mukerarugendo baje gusura izi nyamaswa zisa n’abantu zisigaye muri Afurika yo hagati honyine.

Amafaranga y’amahanga (amadolari, amayero,...) azanwa mu Rwanda, yashoboraga kuba ari make kuko hari menshi abanyamahanga baza bitwaje, bakayaha Leta n’abaturage mu rugendo rwo kujya no kuva gusura ingagi.

Icyamamare mu mukino wa Tennis, Maria Sharapova yasuye ingagi mu mwaka wa 2019
Icyamamare mu mukino wa Tennis, Maria Sharapova yasuye ingagi mu mwaka wa 2019

Agace k’u Rwanda kegereye ibirunga kashoboraga kuba kazwiho kweza ibirayi gusa, ariko ubu Umujyi wa Musanze uza ku mwanya wa kabiri mu mijyi iteye imbere mu Rwanda, bitewe no kugira amahoteli menshi yakira ba mukerarugendo baza gusura ingagi.

Imishinga 698 iteza imbere abaturage baturiye za pariki, yari kuba ari mike cyangwa ari ntayo, bitewe n’uko amafaranga Leta ikoresha mu kuyiteza imbere, amenshi akomoka ku madevize yavuye mu gusura ingagi.

Iyi mishinga itezwa imbere na 10% by’umusaruro ukomoka ku bukerarugendo buri mwaka, mu kubaka amashuri, amavuriro, inzu z’abatishoboye, gutanga amazi meza ndetse no kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Ikigo gishinzwe Iterambere(RDB) gikomeza kigaragaza ko iyo ingagi ziza kuba zidahari mu Rwanda, 10% ni ukuvuga amafaranga angana na miliyari imwe na miliyoni 400 atari kuba yarabonetse mu mwaka ushize wa 2019 ngo ateze imbere abaturiye za pariki z’u Rwanda.

Kuva mu mwaka wa 2005 kugeza kuri uyu wa kane tariki 24 Nzeri 2020 ubwo u Rwanda ruza kuba rwizihiza ku nshuro ya 16 isabukuru yo kwita izina abana b’ingagi 24, RDB ivuga ko izaba imaze guteza imbere abaturiye za pariki, hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari eshanu na miliyoni 340.

Iyo ingagi ziza kuba zidahari mu Rwanda, abantu b’ibyamamare ku isi nka Amb Amina Jane Mohammed (wungirije ku buyobozi bwa UN), Louis Van Gaal watoje ikipe ya Manchester, umuririmbyi w’Umunyamerika Ne-Yo, Umunyamideri Naomi Campbell n’abandi, bashoboraga kuba bataramenye u Rwanda cyangwa icyayi n’ikawa byaho.

Ibi byamamare, ni bamwe mu baje mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2019 kwita izina abana b’ingagi, kimwe mu bikorwa bisanzwe bihuriza imbaga y’abantu mu Kinigi buri mwaka.

Umuyobozi w’agashami k’Ubumenyi, Ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Komisiyo y’u Rwanda (CNRU) ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubumenyi, Uburezi n’Umuco(UNESCO), Eng. Dominique Mvunabandi, avuga ko ingagi n’izindi nyamaswa ziba muri pariki z’u Rwanda zifite uruhare ruziguye mu gutuma habaho kurengera ibyanya bikomye by’u Rwanda.

Enjeniyeri Mvunabandi yagize ati "Hajyaga habaho kwangiza ririya shyamba ry’ibirunga ari bwo buturo bw’ingagi, ariko ubu turashima Leta y’u Rwanda ko hamaze kubakwa urukuta rw’amabuye ruritandukanya n’ibice abaturage bahingamo, ndetse no kuhakikiza ibikorwa by’iterambere bibuza abantu gukenera ibiri muri pariki".

Eng. Mvunabandi avuga ko ubushakashatsi CNRU ikora buri myaka 10 muri gahunda yiswe Man and Biosphere(MaB), bugaragaza ko ingagi n’ubuturo bwazo kugeza ubu nta kibazo cyo kwibasirwa bifite, ariko ko ubufatanye bw’ibihugu mu kuzirinda indwara, ba rushimusi, ibikorwa by’ubuhinzi ndetse n’intambara, bugomba kongerwamo imbaraga.

Ishyamba ry’ibirunga n’ibindi byanya bikomye bya Nyungwe na Gishwati-Mukura, ni byo bituma hatabaho ubutayu mu gihugu, bikaba inkomoko y’amazi u Rwanda na Afurika muri rusange bakoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka