“Iyo ibibazo bya Kongo biterwa nanjye, biba byararangiye kera cyane!”- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko iyo ibibazo by’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa biterwa nawe cyangwa n’u Rwanda muri rusange, byari kuba byarakemutse kera cyane, kuko ngo atakwishimira ko umuturanyi ahorana ibibazo nka biriya.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 21/01/2013, Umukuru w’igihugu yatangaje ko intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa ntaho ihuriye n’impamvu zimuturutseho, ahubwo ko iterwa n’inyungu z’ibihugu binyuranye ndetse n’imbaraga nke z’ubuyobozi bw’icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika ati: “Intambara ya Kongo yari kuba yararangiye kera cyane iyo iza kuba iterwa n’u Rwanda cyangwa na Kagame. Ikindi kandi, simpamya ko Abanyekongo bose babona intambara ibera iwabo ko iterwa nanjye, n’ubwo haba benshi bafite iyo myumvire, ariko ntibahagarariye abakongomani bose”.
Umukuru w’igihugu ahamya ko ibibazo bya Kongo byahereye kera cyane, kandi ntawundi ukwiye kubibazwa atari ibihugu bihashaka inyungu, birimo abategetsi bamwe bo mu Bubirigi, nk’igihugu cyakoronije Kongo Kinshasa.
Asubiza ikibazo ku ikoreshwa ry’indege zitagira abaderevu (drones) mu burasirazuba bwa Kongo, nk’uko byifujwe na bimwe mu bihugu bigize akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye, Perezida Kagame yavuze ko nta kindi u Rwanda rwabikoraho, uretse kuba rwaragaragaje impungenge z’icyo izo ndege zizaba zije gukemura.
Umukuru w’igihugu yavuze ko inzira yo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, cyangwa se n’ahandi, itagomba gushakirwa mu mirwano, ahubwo yifuje ko ibiganiro bya politiki aribyo bigomba gutezwa imbere.
Umunyamakuru yari agaragarije Perezida Kagame, impungenge zo gukemuza intambara indi ntambara, aho yavuze ati: “Byaba byiza umuriro utazimishijwe undi muriro, ahubwo umurimo ukazimishwa amazi.”
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Congo(DRC)yamye uko,turarambiwe no guhora tumva ngo President yabajijwe ibyi ntambara yaho,kuki batabibaza nyirubwite KABILA fils warahiriye imbere yabaturage bamutoye na constitution ko azabarinda akarinda nubusugire byicyo gihugu? nukuri bigaragara ko iyo ntambara ibabaje abaturage gusa kuko nibo victims ntibabaje abayobozi na bamwe mubabifitemo inyungu (EUROPE AND OTHERS)tufite priorities nku rwanda tugomba gushiramo imbaraga kubwinyungu zabanyzrwanda ntamwanya wo kutekerereza undi muntu ibyamubeshaho cyeretse akwitabaje nkumuturanyi.
Ikindi ibyizo ndege zitagira pilots impungenge zahaba ariko nkabanyarwanda tufite ubushobozi bwo gutekereza no kwirindira imbibi zacu,nibaringombwa tukongera ibitekerezo nubushobozi bwizondege,kuko icyuma byanze bikunze kiyoborwa nabantu twakwiga mecanism yacyo (high thinking plan)
njye;navukiye kongo icyo nibaza niki : ese abakongomani bibaza ko urwanda rwaba ari soins intensif y’igihugu cyabo nimba arinambyo transfert zigira amabwiriza zubahiriza ? nimba president kagame n’urwanda aribo babuza kongo amahoro kukise kongo mbere yaho itarifite amahoro uko nayisanze nuyu munsi kuki ariko ikiri;ahubwo bataye inzira yamahoro bakaba basubira iwabo wabishye patrice rumumba: ahubwo sinzi nimba iyobibuka patrice batekereza isho yazize ? kurwanjye ruhande abakongomani bareba urwanda nkuko arirwo rubarimumaso ntibarebe ikibatokoza nkuko arisho kibishiye kutareba kureeee.