Iyo FPR idahagarika Jenoside ngo i Nyamasheke nta muturage wari gusigara
Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kw’igihugu, abatuye akarere ka Nyamasheke bishimira ko Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 zikarokora Abatutsi bari bataricwa ariko kandi zikarokora n’abandi baturage kuko abicanyi bari basubiranyemo ubwabo ndetse bica n’abandi baturage batari Abatutsi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yemeza ko iyo hatabaho uru rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, abaturage b’aka karere bari gushira kuko abicanyi bari batangiye gusubiranamo ubwabo kandi bagasubira no mu baturage basanzwe bashaka ibimenyetso byabasanisha n’Abatutsi kugira ngo babone urwaho rwo kubica.
Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu mwaka w’1994, Abatutsi bo mu bice bitandukanye byaje kwitwa akarere ka Nyamasheke, barishwe ku buryo muri icyo gihe ngo byagaragaye nk’aho bashize.
Icyo gihe kandi ngo abicanyi batangiye gusubira inyuma mu baturage batari Abatutsi, bakagenda bagenzura amazuru ngo babone abasa n’Abatutsi maze na bo bicwe ndetse abandi bakaba bari batangiye gupfa imitungo bari basahuye ku buryo bicanaga ubwabo.
Mu bice bimwe by’akarere ka Nyamasheke hagaragara abantu bafite ubumuga bwo kubura ingingo z’umubiri bwatewe no gusubiranamo nyuma y’ibyo bari basahuye muri Jenoside.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuga ko abaturage b’akarere ayobora bashimira byimazeyo uruhare rw’Ingabo zahoze ari iza FPR mu kubohora abaturage ba Nyamasheke kuko nubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yasaga n’irangira, ikindi gice cy’abaturage cyari kumarana.

Agira ati “Ngira ngo abaturage ba Nyamasheke dufite byinshi twishimira ariko na none iriya tariki twitegura (yo kwibohora), umuntu akaba yakwishimira by’umwihariko uruhare rw’Ingabo zahoze ari iza FPR mu buryo bwo kubohora abaturage muri aka karere kubera yuko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga ndetse na nyuma yaho gato, aka karere kabaye nk’akabohozwa n’Ingabo z’Abafaransa (Zone Turquoise)”.
Akomeza asobanura ko muri icyo gihe cyose nubwo Abatutsi bicwaga bari barashize ariko n’ikindi gice cy’abaturage cyari gisigaye cyari cyatangiye kumarana ku buryo abantu bari batangiye gupfa imitungo basahuye bagatangira kwicana hagati yabo.
Ati “Bivuga ngo Ingabo za RPF iyo zitabohora u Rwanda, jye rwose ntabwo nashidikanya kuvuga ko na Nyamasheke ku ikarita y’isi iba idahari, nta muturage waho uba uhari kuko abicanyi baba barahindukiye bakamaraho abaturage.”
Habyarimana akangurira abaturage ko bakwiriye kumva ko ubu noneho bari mu Rwanda rushya, ruzima kandi rufite icyerekezo, bityo bakaba bagomba gukora cyane baharanira iterambere no kurinda ibyo bagezeho kandi bagakomeza intambwe bagana ku cyerekezo cy’iterambere 2020.
Mu bigaragara, abaturage b’akarere ka Nyamasheke berekana akanyamuneza batewe n’umunsi wo kwibohora kandi abo twaganiriye bakabishingira ku ntambwe y’iterambere bamaze gutera nyuma yo kwibohora kwabo.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|