Iyo bavuze uburinganire wumva iki?
Impuguke mu bijyanye n’uburinganire n’iterambere ry’ingo, zivuga ko uburinganire ari ukutagira icyo ugomwa umuntu kubera ko ari umugabo cyangwa umugore.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’uburinganire no kongerera ubushobozi abagore, muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Ngayaboshya Silas, avuga ko ubusumbane hagati y’igitsina gore n’igitsina gabo ari ibintu byubakwa, hashingiwe ku muco cyangwa ku myizerere, nk’uko yabibwiye Abadepite mu kiganiro aherutse kugirana na bo.
Ati “Ubusumbane si ibintu umuntu avukana ahubwo ni ibyubakwa hagendewe kuri uwo muco cyangwa kuri politiki y’igihugu, iheza bamwe kandi bagombye kugira amahirwe angana ndetse ko hari n’abareba umuntu ku giti cye icyo ashobora gukora, hashingiwe ku kuba ari umugore cyangwa umugabo”.
Ngayaboshya avuga ko hagiye haremwa ibintu bijyanye n’ubushobozi, bakabitwerera umugabo ndetse n’umugore hagamijwe ubusumbane.
Aha yatanze urugero aho yagaragaje ko ababyeyi bamwe bumva umukobwa hari imirimo yagenewe, ndetse n’umuhungu akagira iyo yagenewe ariko mu by’ukuri bidasobanuye ko uwo badahuje igitsina atabishobora.
Aha yatanze urugero rw’uko nubwo hari abumva ko umukobwa yagenewe guteka no gutegura, n’umuhungu yabikora igihe ashyigikiwe akabyiga kandi akabimenya neza.
Ikindi yagaragaje yavuze ko mu buringanire hari imyitwarire ifatwa ikemerwa, ko ari iya Kigabo kandi n’umugore yabishobora.
Yatanze urugero rw’uko umugabo ashobora kwiyumva no gukora bimwe bifatwa nk’ibyagenewe abagore bitewe n’impamvu ibimuteye.
Ati “Buriya umuzamu w’umugabo iyo abonye Shebuja acisha make agaca bugufi, ndetse byaba ngombwa akaba yahindura ijwi akavugira hasi atuje mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Urumva ko aba agaragaje ya myitwarire bumva ko ikwiriye kuranga abagore”
Yifashishije ingero zitandukanye z’ibyo MIGEPROF yagiye iganira n’ingeri z’abantu zitandukanye, hari abo iyo uvuze uburinganire bumva imiterere y’umuntu, hakabamo abumva ubwanwa, imisatsi miremire, kwiyitaho by’umubiri birimo kwambara neza no kwisiga, ndetse ko hari n’abumva imyambarire irimo ipantaro, ijipo se cyangwa inkweto.
Ati “Hari n’abumva guteka, kubaka, kubaza, kudoda buri wese akabishakira ahantu hamuha gutandukanya igitsina gore ndetse n’igitsina gabo, ariko byose ugasanga bishingiye ku muco w’igihugu, idini se cyangwa amahame n’amategeko y’igihugu”.
Ngayaboshya yabwiye abagize Inteko Ishinga amategeko, ko uburinganire bugerwaho iyo hakosowe ibyagiye biremwa bikambura ubushobozi igitsina kimwe, bukabigenera ikindi ndetse ibyagiye bishyirwa mu mategeko bikavugururwa.
Hon. Gihana Donatha yabwiye abagize Inteko ko kugira ngo Ihame ry’Uburinganire, no kongera ubushobozi bw’umugore mu ishyirwa mu bikorwa rya NST2, hakwiye kwibandwa ku isesengura ry’uburinganire icyo ari cyo, niba ryaragezweho uko bikwiye bibanda ku bigikeneye kunozwa.
Ati “Tugomba gukora isuzuma ryimbitse ryerekana ibikorwa hagati y’abagore n’abagabo, kugira ngo dukomeze kwimakaza uburinganire hagati y’umugore n’umugabo”.

Hon. Gihana asanga kwimakaza Ihame ry’Uburinganire no kongera ubushobozi bw’umugore, bizihutisha ishyirwa mu bikorwa rya NST2, yibutsa abagize Inteko gukomeza kureba ahakiri ibyuho mu mategeko, kugira ngo akomeze avugururwe ndetse ahe amahirwe angana n’umugore.
Ati “Gukomeza no kwigisha Ihame ry’Uburinganire bizaha amahirwe menshi abagore, yo kwitinyuka muri gahunda zose z’Igihugu ndetse zibagenewe”.
Muri aya mahugurwa hagarutswe ku byagezweho mu kwimakaza uburinganire hagati y’umugore n’umugabo, byakozwe na Leta y’u Rwanda.
Aha hatanzwe urugero rw’abajya mu nzego zifata ibyemezo, bahera ku mubare w’Abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko.
Muri manda ya 2018-2024 abagore mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite bari 61% ku bagabo 39%, ariko nk’uko bigaragara mu rutonde rw’abaherutse gutorwa muri manda ya 2024-2029, umubare w’abagore warazamutse ujya kuri 63,75% mu gihe abagabo ari 36,25%.
Abadepite basabwe gukomeza kwimakaza Uburinganire bareba ibikibangamye, kugira ngo babikureho biciye mu gutora amategeko no kuyavugurura.
Ibijyanye n’uburunganire byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi ibiri yabaye kuva tariki ya 6-7 Gashyantare 2025, yahawe Abagize Inteko Ishinga Amategeko ku Ihame ry’Uburinganire no kongera ubushobozi bw’umugore mu ishyirwa mu bikorwa rya NST2.
Ohereza igitekerezo
|
UMUGORE nawe ashobora kurira inzu akayisana,ashobora kwasa inkwi,etc...Ariko mu rugo,imana yaturemye ivuga ko umugabo ari chef w’umugore kandi agomba kumwumvira (submissive).Mu byerekeye idini,ntabwo umugore yemerewe kuyobora cyangwa gushinga idini cyangwa itorero.Niko imana yabishatse.Ababirengaho kubera gushaka amafaranga,ni icyaha.Ntabwo imana yemerera umugore kuba pastor,bishop cyangwa apostle.Icyo yemerewe ni ukujya mu nzira akabwiriza akoresheje bible.Niwo murimo nyamukuru imana isaba buli mukristu nyakuli wese.