Iyo abana bagwingiye Igihugu kiragwingira-Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abaturage kurwanya icyatera ubuzima bubi kuko ari bwo nkomoko y’umutekano mucye n’igwingira mu bana kandi iyo bagwingiye n’Igihugu kiba kigwingiye.

Umurenge wa Karangazi wahize indi mu Ntara kubera ubufatanye bw'abaturage n'ubuyobozi wahawe Imodoka
Umurenge wa Karangazi wahize indi mu Ntara kubera ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi wahawe Imodoka

Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2023, mu gusoza amarushanwa y’ubukangurambaga bwa Polisi y’Igihugu ku isuku, umutekano no kurwanya igwingira ry’abana, aho Umurenge wa Karangazi ariwo wahize indi mu Ntara y’Iburasirazuba ugahembwa imodoka ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 26.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Karangazi, Mutesa Hope, avuga ko ibanga bakoresheje kugira ngo babashe guhigika indi Mirenge 94 bari bahanganye ari ugukorana bya hafi n’abaturage binyuze mu ngo no mu Isibo ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Ati “Twashyizeho imboni z’isuku kuri buri Mudugudu, gahunda y’igitondo cy’isuku, kubera ubufatanye n’abafatanyabikorwa baduhaye amabati yo kubaka ubwiherero asaga 620, kandagirukarabe zo ku marerero 85 n’imikeka 95 mu ngombonezamikurire.”

Utugari twa mbere muri buri Karere twahawe sheki ya Miliyoni imwe
Utugari twa mbere muri buri Karere twahawe sheki ya Miliyoni imwe

Mu gukemura amakimbirane mu miryango ari nabyo biteza umutekano mucye ngo bashyizeho abajyanama b’ingo kuburyo ingo eshatu ziba zifite uzikurikirana akamenya ibibazo akanatanga inama zikemura amakimbirane yagaragaye.

Ubu bukanguramba bwatangiye mu Ugushyingo 2022, Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu wungirije ushinzwe ibikorwa, DCG Vincent Sano, yavuze ko ibi bikorwa byari bisanzwe bikorwa mu mujyi wa Kigali ariko kubera umusaruro byatanze mu kwimakaza isuku, igabanuka ry’ibyaha no kubungabunga umutekano bahisemo no kubigeza mu zindi Ntara.

Yavuze ko kubera ko iki gikorwa ari ngaruka-mwaka kidasojwe ahubwo gitangiye, intego ikaba ari ukwimakaza isuku, umutekano mu miryango ndetse no kurwanya igwingira mu bana.

Akarere ka Ngoma kahawe igikombe kuko ariko kahize utundi mu Ntara y'Iburasirazuba
Akarere ka Ngoma kahawe igikombe kuko ariko kahize utundi mu Ntara y’Iburasirazuba

Yagize ati “Nta muntu ushobora kuba uwa nyuma keretse we yabihisemo, birashoboka ko duhisemo neza twese twaba abambere. Abenshi mwarize murabizi ko hari ubwo haba abambere batatu, ubutaha rero iryo hatana niryo tubifuriza kuko ubu turatangiye ntabwo dusoje.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yashimiye Polisi y’Igihugu kuba yarashyizeho aya marushanwa kuko agamijwe kurwanya ubuzima bubi kandi iyo bwageze mu bana bagwingira kandi iyo bagwingiye n’Igihugu kiba kigwingiye.

Ati “Iyo ufite umwanda ni ubuzima bubi, kuraza ku nkeke uwo mwashakanye, kurara ahantu habi, kurarana n’amatungo ni ubuzima bubi ndetse iyo abana bagwingiye Igihugu kiba kigwingiye.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeanette, avuga ko icyerekezo Igihugu kihaye ari uko abanyarwanda bagomba kubaho mu buzima bwiza kandi kwita ku bana bato bizafasha mu kugera ku ntego.

Yavuze ko isuku ari isoko y’ubuzima kandi buzira umuze kandi urugo rurimo isuku abana bakura neza kandi n’abarugize bakamererwa neza.

Imirenge yabaye iya mbere muri buri Karere yahawe moto
Imirenge yabaye iya mbere muri buri Karere yahawe moto

Avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 80% by’indwara zifata abana ahanini zituruka ku isuku nkeya, igatuma umwana arwaragurika bikamuviramo kugwingira.
Yagize ati “Hari gahunda y’imyaka ibiri, Igihugu cyashyizeho kuba twagabanyije igwingira muri 2024, muri iyo rero harimo no kwita ku bana kuburyo burushijeho, kubabonera indyo yuzuye ariko cyane cyane kwimakaza isuku n’isukura kuko iyo byimakajwe aho dutuye, mu bikoresho, mu byo tugaburira abana natwe ubwacu, tugabanya cyane indwara harimo n’igwingira.”

Buri Murenge wahize indi muri buri Ntara niwo wahembwe imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 26, Akarere kahize utundi mu Ntara gahabwa icyemezo cy’ishimwe n’igikombe, Umurenge wahize indi muri buri Karere ukuyemo uwahawe imodoka, uhabwa Moto ifite agaciro ka 1,700,000 naho Akagari kahize utundi muri Karere gahabwa sheki ya Miliyoni imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka