Iyo abagore bakora neza ubukene burahunga hakaza iterambere - Min. Uwamariya
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko iyo inzego z’abagore zikora neza ibibazo by’amakimbirane mu miryango, imirire mibi mu bana ndetse n’ubukene bitabaho ahubwo habaho iterambere.
Yabitangaje ku wa kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, ubwo yifatanyaga n’abagore mu Karere ka Kayonza mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize n’uruhare rw’umugore mu iterambere ry’Igihugu.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura bimwe mu bikorwa by’abagore birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi, ubuvumvu ndetse n’ubukorikori.
Mugorewishyaka Latifat w’imyaka 63 y’amavuko, avuga ko ku myaka 18 yatangiye gukora umwuga gakondo w’umuryango wabo w’ububumbyi bw’inkono. Gusa ngo uyu mwuga ntacyo wamumariye kuko yagumye mu bukene kuko byageze n’aho Leta imwubakiye inzu yo kubamo.
Kubera amahugurwa menshi no kungurwa inama yahisemo rya bumba kurikoramo amavaze ndetse no gukora imigongo, byamuhesheje itike y’indege yo kujya mu Buhinde kugira ngo yige uko abagore baho bakora.
Mugorewishyaka ubu usigaye yinjiza amafaranga y’u Rwanda 100,000 ku kwezi avuga ko byose abikesha imiyoborere myiza ishingiye kuri Ndi umunyarwanda.
Ati: “Nshima gahunda ya Ndi Umunyarwanda itareba amoko, idini cyangwa amashuri. Nakabaye naruriye indege, nkarara muri Malliot Hotel, nkajya muri Convention? Minisitiri umbwirire Perezida wa Repubulika ko imiryango y’abiswe amazina menshi, twiswe Abatwa, abahejejwe inyuma n’amateke n’andi, uyu munsi twiteje imbere, numva namuheka.”
Gatesi Claire, amaze imyaka 21 akora umwuga w’ubudozi nyuma yo guhugurwa na Women for Women yahinduye ibitekerezo ava ku kudodera imyambaro isanzwe abaje bamugana ahubwo atangira gukoramo ibindi nk’imitaka yo kwikinga izuba. Kubera umusaruro byatanze byatumye umugabo we ava mu kazi k’ubushoferi nawe yiga kudoda ku buryo bahaye akazi abantu 18.
Gatesi avuga ko ubu ku kwezi binjiza amafaranga arenga 300,000 aturutse ku mwuga bakora, ubworozi bw’amatungo magufi ndetse n’ubuhinzi.
Yagize ati: “Umugabo yakoreraga kure bikangora gukora neza kubera kwita ku bana ahitamo kubivamo mwigisha kudoda none ubu arandusha. Tumaze kugura amasambu ya Miliyoni hafi eshanu, dufite urutoki rwiza rwa hegitari imwe ruvamo 200,000 ku kwezi, ihene n’inkwavu n’ubudozi bwacu ku buryo ku kwezi tutabura kwinjiza 300,000frs.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko iyo inzego z’abagore zikora neza ibibazo by’amakimbirane mu miryango, imirire mibi mu bana ndetse n’ubukene bitabaho ahubwo habaho iterambere.
Agira ati: “Byaragaragaye aho inzego z’abagore zikora neza, nta kibazizo cy’amakimbirane mu miryango, nta kibazo cy’imirire mibi mu bana ndetse n’ubukene ntibuharangwa. Ibi bikaba bishimangira uruhare ndakuka rw’umugore mu iterambere ry’imiryango yacu, Imidugudu ndetse n’Akarere kacu.”
Dr Uwamariya, yasabye abagore bamaze kugira icyo bageraho kwegera bagenzi babo nabo bakabafasha kwiteza imbere.
Yabasabye kandi kurangwa n’isuku no kuyishishikariza abandi ndetse no kwirinda amakimbirane mu miryango ariko nanone bakarushaho kwagura ibikorwa byabo hagamijwe iterambere ryabo n’iry’Igihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|