Ivumburampano ku bana bamugaye rizatuma bava mu bwigunge
Ishyo Arts Center, umuryango utegamiye kuri Leta, washyizeho umushinga w’ivumburampano mu bana bafite ubumuga, nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe mu bigo bitandukanye bibakira bukagaragaza ko bafite impano zihanitse kandi zishobora kubyara umusaruro mu buhanzi no mu bugeni.
Uyu mushinga wiswe “Breaking barriers-Building bridges” uhuriweho na Ishyo Arts Center, Ambasade ya Canada mu Rwanda, n’ikigo cya Suwede gishinzwe guteza imbere umuco n’ubugeni, mu ntumbero yo guha rugari abana bafite ubumuga bakagaragaza ibyo bashoboye ndetse bakubakirwa ubushobozi.
Umuhuzabikorwa w’Umushinga “Breaking barriers- Building bridges”, Elie Antoine Bigirimana yasobanuye ko uyu mushinga uzafasha abana bafite ubumuga kugaragaza impano n’ibyiyumviro byabo, kongera kwiyumva nk’abanyamuryango mu muryango nyarwanda, kwidagadura no gukuza impano basanganywe ariko zisa n’izapfukiranwe, hagambiriwe kubakura mu bwigunge.

Yagize ati “Twese twahuje imbararaga mu gufasha abana bafite ubumuga, ariko tuzanamo ikintu gishya cyo kubigisha ubuhanzi n’ubugeni. Bizafasha abana kwidagadura no kutigunga kuko hari impano baba bafite zarabahezemo. Mu gihe cy’umwaka icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizamara, turateganya intego yo kumvisha abantu ko abafite ubumuga hari ibyo bashoboye”.
Bigirimana asobanura ko mu bigo 16 by’abana bafite ubumuga bazakorana nabyo, 12 muri byo ari iby’abafite ubumuga bwo mu mutwe, iki gikorwa kikazahuza abana bagera kuri 300 bazahugurwa n’inzobere mu ivumburampano mu buhanzi n’ubugeni.
Ku ikubitiro ry’uyu mushinga hahuguwe abayobozi n’abarezi mu bigo birererwamo aba bana, ubu umushinga nyir’izina ukaba ugeze ku guhugura abana ubwabo bavumbura impano zibarimo, hifashishijwe inzobere mu buhanzi n’ubugeni.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/03/2015 abanyarwanda barerekwa ibihangano by’abana bamugaye mu gitaramo bazahuriramo n’abakinnyi b’amakinamico bavuye muri Suwede, Comedy Knight bazwiho urwenya n’abandi.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ababana n’ubumuga nabo ni abantu nk’abandi bityo kuba bahabwa uburyo bwo kwidagadura no kwerekana impano zabo ni ibisanzwe
Thanx ishyo art center