Ivumbi ryinshi ribangamiye abakoresha gare ya Musanze

Abakorera imirimo itandukanye muri gare ya Musanze babangamiwe n’ivumbi ryinshi rihari muri iki gihe cy’impeshyi ribahuma amaso ari nako ribinjira mu myanya y’ubuhumekero.

Sibomana Damascene agira ati: “Nkanjye nararimenyereye, ariko nyine ubona ari ikibazo ku bantu badakorera hano, byagera ku bana bato rwose ho bikaba ibindi bindi”.

Ntakirutimana we avuga ko ivumbi ribajya mu maso ndetse rikinjira mu mazuru cyane cyane iyo umuyaga uje. Ati: “Biba bibi cyane iyo imodoka ziri gusohoka cyangwa kwinjira, maze n’ivumbi rikaziraho”.

Nubwo iri vumbi ribangamiye benshi, imirimo yo kubaka gare irarimbanyije aho kugeza ubu hari kubakwa ibyumba bizakorerwamo n’imodoka zihagurukira ku masaha azwi.

Ivumbi rituma umuntu atabasha kubona neza imbere ye.
Ivumbi rituma umuntu atabasha kubona neza imbere ye.

Bizimungu Jean de Dieu umwe mu bubakisha inyubako za gare avuga ko mu mezi atatu ari imbere iyi gare ishobora kuzaba yuzuye neza, ifite ibyangobwa byose bisabwa ku buryo ikibazo cy’ivumbi kizasigara ari amateka.

Benshi mu bagenderera iyi gare, bavuga ko mu gihe hategerejwe ko imirimo yo kuyubaka irangira byari bikwiye ko hazajya hamwenwa amazi mu rwego rwo kugabanya ivumbi ribangamiye bamwe mu bayikoresha.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka