Ivugurura ry’abakozi ba Leta ngo ryatwaye abigishijwe iby’ubutaka

Ubuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere, RNRA, mu Ntara y’Uburengerazuba buravuga ko ivugururwa ry’abakozi ba Leta ryatwaye abakozi bahuguriwe iby’ubutaka muri iyi Ntara.

Muvara Pothi, Umuyobozi wa RNRA mu Nara y’Iburengerazuba, avuga ko ubwo uturere twajyagaho mu 2006 hakajyaho inzego z’ubutaka habaye amahugurwa menshi atandukanye atanga ubumenyi ku bakozi bakora mu butaka Leta ibashoramo amafaranga menshi none ivugururwa ry’abakozi ba Leta ryarabatwaye ngo hakaba hagomba gushakwa abandi.

Avuga ko mu Ntara y’Iburengerazuba, mu turere abakozi bakoraga mu biro by’ubutaka bari babifitiye ubumenyi bakuwemo bagashyirwa mu yindi myanya, ubu hakaba hazashakwa abandi bagomba guhugurwa kandi ngo bitwara igihe n’amafaranga.

Agira ati “Mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba, abakozi bakoraga mu biro by’ubutaka batwawe n’ivugururwa ry’abakozi ba Leta, nyamara batangiye guhabwa ubumenyi mu mwaka wa 2007 kubera ko nta mpuguke mu by’ubutaka mu Rwanda zari zihari.”

Muvara akomeza avuga ko igihombo RNRA yahuye na cyo ari ugushaka abakozi bagahabwa amahugurwa ahenze none bakaba barajyanywe mu yindi mirimo kandi hakaba hakenwe abazabasimbura akabahugura bundi bushya.

Serivisi z’ubutaka zamaze gukwegerezwa abaturage zishyirwa ku mirenge, aho abaturage bashaka ibyangombwa by’ubutaka bazajya babihererwa mu mirenge.

Mu Ntara y’Iburengerazuba ngo uretse Rutsiro na Rusizi utundi turere twamaze gushyiraho abakozi bashinzwe serivisi z’ubutaka mu mirenge, bakaba bategereje guhugurwa no guhabwa mudasobwa zibitse amakuru y’ibijyanye n’ubutaka ndetse na za kashe bazajya bifashisha mu kazi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka