Itsinda ryakoze raporo ishinja u Rwanda gufasha M23 riri mu iperereza mu Rwanda

Itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye zakoze raporo yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 wigometse ku butegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ryaje kumva uruhande rw’u Rwanda, nyuma y’aho rurishinjirije kubogamira ku ruhande rumwe.

Raporo yakozwe n’iri tsinda rigizwe n’impuguke, niyo Umuryango w’Abibumbye (UN) yagendeyeho ivuga ko u Rwada rutera inkunga y’amafaranga n’abasirikari umutwe wa M23 ukomeje kubica mu Burasirazuba bwa Congo.

Nyuma yo kumva ibyavuye muri iyo raporo, Guverinoma y’u Rwanda yabyamaganiye kure ivuga ko uretse kuba ari ibinyoma, abakoze iyo raporo batigeze begera uruhande rushinjwa ngo narwo rwisobanure.

Ibyo nibyo byatumye iryo tsinda riza mu Rwanda mu rwego rwo kumva ibyo u Rwanda rwisobanuraho, nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yabitangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, mu kiganiro cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 24/07/2012.

Yagize ati: “Bari hano mu Rwanda, akazi kenshi kuva ejo (kuwa mbere) kamaze gukorwa. Twabahaye ibisobanuro, buri kintu cyose kiri muri iyo raporo begeka ku Rwanda twabahaye ibisobanuro bifatika bigaragaza ko iyo ako gatsiko kaza kuza iyo raporo ntiyari kuba igeze aho igeze”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yongeyeho ko nk’igihugu bafite inshingano n’uburenganzira bwo gutanga ibisobanuro kuri ibyo birego, n’ubwo hari abadashaka kubyumva, bifuza kubyegeka ku Rwanda.

Zimwe mu ngero Minisitiri Mushikiwabo yatanze yikoma Umuryango Mpuzamahanga na UN ni amafoto y’imbunda n’amasasu bafashe, bavuga ko byavuye mu Rwanda, akavuga ko nyamara izo mbunda zakoreshwaga n’ingabo za cyera.

Minisitiri Mushikiwabo asanga abantu bakwiye kwitondera Umuryango Mpuzamahanga na UN, kuko nabo bakora ibintu bibafitiye inyungu. Yatanze urugero rw’uburyo bagaragaza impuhwe bafitiye Congo nyamara abantu bari gushira muri Syria.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta yizeje ko ibisubizo bizava muri iryo perereza itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ririmo gukora bizajya ku mugaragaro abifuza kumva ukuri bakabyumva.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ministiri wacu aragorerwa iki asobanura? Abo banyamahanga b’iburengerzuba ntibigeze basobanukirwa iby’U Rwanda. Amateka yacu ya 1959 na 1994 yabashyize hanze. N’ubu rero imyumvire yabo ni yayindi, ababanye nabo bazabikubwire. Ministitir yite ku nyungu z’abanyarwnda, babarekere abatabazi bo muri Congo, bazamenya ibyabo imburagihe!

Karangwa E yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Aba congolais ni mubihorere, gusa bibuke ko UN atariyo izabakemurira ibibazo kuko ibibazo bihari aribo bireba, UN igize amahirwe bakomeza bakamarana. Ikindi kandi igitera ipfunwe UN ni ukubera ukuntu yatereranye u Rwanda muri GENOCIDE RDF yacu ikaba iriyo ihagarika GENOCIDE ibyo byose rero bituma babona ntawundi ufite imbaraga mu kurwana mais bamenye ko agahinda ko kurenganywa nako burya hari imbaraga bitera. En bref ni baduhe amahoro bo kutwitirira ibyo u Rwanda rutakoze niba batazi ibikorwa by’u Rwanda nibicare bavuge ko RDF yahagaritse GENOCIDE, nibavuge uburyo impunzi zacyuwe nibashaka kumenya n’ibindi bikorwa babaze cyangwa bajye bavuga ko aba FDLR besnhi bacyuwe utwo duke mu bikorwa by’u Rwanda

Christine UWERA yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Ese ubundi ko iriya ntambara yadutse nyuma y’uko Kabila ategetse ko Ntaganda afatwa buriya siwe ukwiye gushinjwa iriya ntambara? Ko amahanga yari yarakomeje kumwotsa igitutu ngo amufate akanga avuga ko kutamufata ari inyungu z’igihugu mu by’umutekano nyuma byaje kugenda bite kugirango afate iki cyemezo? Ese ubu izi ni zo nyungu yabonye ziruta kuba yaramuretse?

Mahama yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Kuki bataje se mbere yo gusohora iyo ngirwa Rapport. Barajijisha. Rwada oyeeeeeeeee.

MUGISHA yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

ese abanya frica tuzavumbura ryari mugumugu ya politique yabanyamahanga? esubund’ubwo burigihugu kigir’imbunda zimwe gusa?ese uruganda ruzikora rushyiraho ibendera ryigihugu zigenewe?N.B:BAYOBOZI BACU NUKURIMUKOMEREZE AHO NTAWUSHIMWA NABOSE,NDAZINEZA KO NIDUKORA NEZA IJABO RIZADUH’IJAMBO.

NIYOMUGABO JULIEN yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

nikuri nimubasobanurire bemere cyagwa bange ntibizatuma batanga umuti gusa icyampa imana ikibutsa kabirako ntarutugu rukura ngorusumbe ijose none kongo nibage yifashe kuko niwomwanya wokwivamo kwakongo bayibonye bayi ndizeza aba nyarwanda itsinzi muriri perereza niba koko bavugisha ukuri turareba turabazi

hwo yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Ese ubundi ubwo baba baje kugoriki kandi rapport yaramaze gusohoka? niyo bamenya ukuri nibizatuma bagya guhindura iyo rapport, amakosa barayakoze. Ngye ikyo nabasaba nuko wenda nibaba bamenye ukuri bagasanga barabeshye basaba abanyarwanda murirusange imbabazi.

Bella yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka