Itsinda rya SADC ryasuye Ishuri rikuru ry’Amahoro ngo barahure ubwenge bw’imikorere yaryo
Abakozi batatu b’Ishuri Rikuru ry’Amahoro ryo mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC Regional Peacekeeping Training Centre) basuye Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze kugira ngo bamenye uko bakora babigireho.
Iri tsinda ryari riyobowe na Col. Sambulo Ndlovu umuyobozi wungirije w’iryo shuri yasobanuriwe uko Ishuri rikuru ry’Amahoro rikora n’aho rikura inkunga kugira ngo ribashe guha ubumenyi n’ubushobozi abasirikare, abapolisi n’abasivili bagomba koherezwa mu butumwa bw’amahoro muri Afurika.

Nyuma y’ibyo biganiro no gutambagizwa inyubako z’iryo shuri, Kuri uyu wa Kabiri tariki 20/05/2014, Col. Sambulo yabwiye itangazamakuru ko gukorera urugendo-shuri mu iryo shuri ritamaze imyaka myinshi nk’iryabo, ngo bigamije kumenya igishya rifite nk’ishuri rishya.
Col Sambulo yagize ati: “Impamvu yatumye dusura ishuri rikuru ry’Amahoro ni ishuri rishya mu bijyanye no kubungabunga amahoro twatekereje ko ikigo gishya gifite n’ibitekerezo bishya utasanga ku bindi bigo.”
Uyu musirikare mukuru mu gihugu cya Zimbabwe ari naho ishuri ayobora rifite icyicaro, yashimye inkunga Leta y’u Rwanda itanga kugira ngo kibe ikitegererezo n’uburyo abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu gutanga amafaranga akoreshwa mu guhugura abantu batandukanye.

Ishuri rikuru ry’Amahoro rimaze kongerera ubumenyi abantu 831 kuva mu Ugushyingo 2010 bakomoka mu bihugu bitandukanye by’Afurika cyane cyane abakomoka mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Aha, Umuyobozi wungirije wa SADC RPTC, yavuze ko Ishuri rikuru ry’Amahoro ririmo gutera ikirenge cyabo riba ishuri ry’akarere.
“Twungutse kandi ko iri shuri ritigisha gusa Abanyarwanda ryigisha n’abantu bakomoka mu karere. Twabonye ko ibihugu bitandukanye byitabira, twanabonye n’ibihugu byo mu karere kacu na Zimbabwe ubwayo irimo bisobanura ko iri shuri ririmo kuba iry’akarere nk’iryacu,” Col. Sambulo Ndlovu.
Nyuma yo gusobanukirwa imikorere ya RPA, Umuyobozi wungirije w’iryo shuri yagaragarije abayobozi b’Ishuri rikuru ry’Amahoro rya Nyakinama imitangirire y’ishuri ryabo mu mwaka 1990 n’inzira ryanyuzemo kugira ngo rigere ku rwego rw’ishuri ry’akarere.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Amahoro rya Nyakinama, Col. Jill Rutaremara yemeza ko nabo bungukiye byinshi muri urwo rugendoshuri.
Ati: “Icyo twabigiyeho ni imikorere... bo bafite umwihariko ishuri ryabo ni ishuri ry’ibyo bihugu nubwo iryacu ryigishiriza akarere ariko iryacu ntabwo buri gihugu ari ko gitanga icyo wigishiriza, usanga kenshi twe tuyakura mu miryango ariko bo bayakura hanze ariko n’ibihugu byabo byose byigishiriza bikagira icyo bitanga.”
Aba bakozi batatu bazasoza urugendoshuri rwabo tariki 23/05/2014 bageze mu Rwanda bavuye gusura amashuri nk’aya yo mu bihugu nka Ghana na Kenya. Biteganyijwe ko aba bayobozi bombi bakomeza kugirana ibiganiro ngo bizavamo amasezerano y’imikoranire.
Hagati muri Werurwe uyu mwaka, ishuri RPA ryasuwe kandi n’umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade ya Sweden mu Rwanda, Col. Leif Thorin Carson washimye imikorere yaryo n’uruhare ingabo z’u Rwanda zigira mu kubungabunga amahoro mu bihugu biri mu ntambara.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|