Itsinda rya Commonwealth ryanyuzwe n’imyiteguro ya CHOGM 2021 mu Rwanda
Itsinda ryoherejwe n’Umuryango w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth’ ritangaza ko ryatunguwe n’uburyo u Rwanda rwiteguye kwakira inama z’uwo muryango zitezwe mu kwezi kwa Kamena 2021.
Luis G. Franceschi, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere n’amahoro mu muryango wa Commonwealth yabitangaje tariki ya 23 Gashyantare 2021 abinyujije ku rubuga rwa Twitter agaragaza amafoto y’aho yasuye n’ibyo yasanze byaramaze gukorwa, akavuga ko bishimiye cyane uko imyiteguro irimo kugenda.
Tariki 20 Gashyantare 2021 nibwo Franceschi yasuye urwibutso rwa Gisozi yunamira imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994 barushyinguyemo, ndetse ashyira indabo ku mva z’abarushyinguyemo anashimira Ambasaderi Monique wamwakiriye.
Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza hamwe n’itsinda rya Commonwealth rishinzwe imiyoborere n’amahoro mu bunyamabanga bwa Commonwealth n’abanyamuryango b’uwo muryango, bakurikiye ibiganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku mitegurire ya CHOGM 2021 iteganyijwe kubera mu Rwanda.
CHOGM ni inama iterana rimwe mu myaka ibiri igahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Iyo inama yari iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena 2020 ariko iza kwimurirwa muri 2021 kubera icyorezo cya Covid-19.
Iyo nama igiye kuba ku nshuro ya 26 biteganyijwe ko izabera i Kigali kuva tariki ya 21 Kamena 2021, harebwa ku hazaza ha Commonwealth mu guhuza imikoranire, guhanga udushya no guhindura imikorere.
Abayobozi bakuru n’ibihugu bazaganira ku buryo bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe muri CHOGM 2018 yabereye i Londres mu Bwongereza.
Biteganyijwe ko mbere y’inama abadepite, abaharanira uburinganire, n’abahagarariye sosiyete n’ubucuruzi bazahurira mu mahuriro adasanzwe kugira ngo amajwi y’abagore, urubyiruko, ubucuruzi n’indi miryango yumvikane muri CHOGM.
Inkuru zijyanye na: CHOGM RWANDA 2021
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame n’Igikomangoma Charles baganiriye ku myiteguro ya CHOGM
- Amatariki Inama ya CHOGM izaberaho mu Rwanda yatangajwe
- Inama ya CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda yongeye gusubikwa
- Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Commonwealth
- Abakora muri Hoteli zizakira abazitabira #CHOGM2021 bakingiwe #COVID19
- Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth yaje kureba aho imyiteguro ya #CHOGM2021 igeze
- U Rwanda na Commonwealth bemeje itariki y’inama ya CHOGM 2021 izabera i Kigali
- U Rwanda rwiteguye guteza imbere imijyi nk’uko biteganywa na Commonwealth - Prof Shyaka
- Inama ya CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe
- I Kigali hazamuwe ibendera rya Commonwealth (Amafoto)
- Kigali: Muri Remera hatangijwe Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bugamije kwitegura CHOGM
- Amafoto: Kigali irimo kurimbishwa mu kwitegura inama ikomeye ya CHOGM
- CHOGM izasanga imijyi y’u Rwanda itatse Kinyarwanda
- Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda
- Ibintu ICUMI utazi kuri Commonwealth ije i Kigali
- U Rwanda ruzakira inama ya ’Commonwealth’ ya 2020
Ohereza igitekerezo
|
thanks for to appreciate my Rwandan country