Itsinda ry’abasirikare 165 bageze mu Rwanda bavuye mu butumwa muri Sudani y’Epfo
Kuri uyu wa 30 Kanama 2018, itsinda ry’abasirikare 165 b’u Rwanda bakora mu bijyanye n’indege bagarutse mu Rwanda,bavuye muri Juba muri Sudani y’Epfo.
Iryo tsinda rigizwe n’abapilote b’ indege, ababungirije, abakanishi ndetse n’abaganga, rikaba ryitabazwaga mu bikorwa byihutirwa birimo gutwara ingabo aho zikenewe byihuse, abayobozi ba Loni bari muri icyo gikorwa, gutwara abarwayi cyangwa abakomeretse aho bavurirwa ndetse no gutwara ibikoresho bitandukanye n’ibiribwa aho bikenewe.
Uwari uyoboye iryo tsinda, Maj Mutabazi Pascal, yavuze ko akazi kabo bagakoze neza.
Yagize ati "Akazi twari dushinzwe twagakoze neza ndetse na Loni ikaba yarabidushimiye. Twitabazwaga ahantu hagoye kugera abandi batinye ariko twebwe tukajyayo kubera umwihariko w’ingabo zacu zibikorana ubunyamwuga, tugatabara abari mu kaga".
Iryo tsinda ryari irya gatandatu kuva icyo gikorwa kijyanye n’iby’ibyindege cyatangira muri 2012.Mu butumwa bwabo bakoreshaga indege eshatu za Kajugujugu gusa, ariko ngo ubu zigeze kuri esheshatu, Loni ngo ikaba yarazongereye kuko yasanze zikenewe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Mu bapilote bari mu itsinda ry’abasirikare bavuye mu butumwa harimo n’abatwara indege b’igitsina gore bagera kuri bane .
Izo ngabo zavuye muri Sudani y’Epfo zasimbuwe n’irindi tsinda na none rigizwe n’abasirikare 165 bazobereye mu by’indege, bakaba na bo bahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|