Itsinda ry’Abadepite ba Zimbabwe bagiranye ibiganiro n’ab’u Rwanda

Perezida w’umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, ku wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023 yagiranye ibiganiro n’intumwa zaturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe, baganira ku birebana n’ingengo y’imari u Rwanda rugenera urwego rw’Ubuzima ndetse n’uko bishyirwa mu bikorwa.

Impande zombi zagiranye ibiganiro
Impande zombi zagiranye ibiganiro

Hon. Mukabalisa yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi bwari busanzweho, avuga ko iri tsinda ry’Abadepite hari ibyo ryaje kwigira ku Rwanda, rikaba ririmo rireba uburyo ingengo y’imari mu rwego rw’ubuzima ishyirwa mu bikorwa, ndetse no kungurana ibitekerezo ku mikoranire y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Ati “Uko tuganira hari ibyo tugenda twungurana, hari ibyo bazagenda baganira na za Komisiyo ziri hano mu Rwanda. Turishimira umubano w’ibihugu byombi ndetse n’umubano hagati y’Inteko Zishinga Amategeko zombi, kuko twanashyizeho n’itsinda ry’ubucuti hagati y’Inteko zombie, kuko atari ubwa mbere twakira abagize Abadepite ba Zimbabwe”.

Abadepite baturutse muri Zimbabwe
Abadepite baturutse muri Zimbabwe

U Rwanda na Zimbabwe bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye mu bikorwa biteza imbere ibihugu byombi, aho bashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

Hari kandi guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no kwihutisha serivisi za Leta zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga, guteza imbere uburezi, guteza imbere ubukerarugendo, gutegura inama no gufatanya hagati y’Urugaga rw’Abikorera bo mu Rwanda (PSF) ndetse n’Ishyirahamwe ry’inganda muri Zimbabwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka