Itsinda rigizwe n’inzego zishinzwe abagore muri Cote d’Ivoire bari kwigira ku Rwanda
Itsinda rigizwe n’abakora mu nzego zitandukanye zishinzwe abagore muri Cote d’Ivoire ziratangaza ko ziteguye kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kubahiriza uburenganzira bw’abagore, zikaba zizera ko hari byinshi zizasubirana iwabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 22/11/2013, zasuye Polisi y’u Rwanda nka rumwe mu nzego zishinzwe gukurikirana ibibazo by’abagore. Basanze mu Rwanda hari byinshi byagezweho kurusha uko babitekerezaga, nk’uko Ouatara Yra Elise, ukuriye iri tsinda yabitangaje.

Yagize ati “Twavuye i Abudja tuzi ko tuje mu gihugu cyubahiriza uburenganzira uburinganire. Ariko twasanze hari byinshi twahigiye kuko nyuma y’uburinganire ari igihugu gifite imiyoberere myiza, igihugu cyubahiriza ibidukikije, umuco n’abantu bakubahana. Ndizera ko tuzajyana ubukire bwinshi.”
U Rwanda narwo rwiteguye gusangira ubunararibonye n’iki gihugu nacyo cyagiye kirangwa na politiki itari nziza, aho hakomeje kuba impinduka zishingiye ku guhirika ubuyobozi buriho, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Damas Gatare.

Ati “Mu biganiro baganiriyeho umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yababwiye byinshi bijyanye n’uko Polisi y’u Rwanda yiteguye gufatanya n’iya Cote d’Ivoire mu buryo bwo guhanahana amakuru, mu buryo bwo gusangira ibitekerezo bijyanye n’amahugurwa cyane cyane ko twese dufite amateka y’intambara.”

IGP Emmanuel K. Gasana, umuyobozi wa Polisi y’igihugu yabasobanuriye amateka ya Polisi mu myaka igera kuri 13 ishize, uburyo yakomeje kurinda umutekano ikanarwanya n’ihohoterwa rikorerwa abagore.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|