Itsinda rigenzura imihigo naryo rifite iririgenzura
Ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kugenzura uko imihigo y’uturere y’umwaka wa 2012-2013 yashizwe mu bikorwa, hagaragayemo amatsinda abiri ashinzwe kugenzurana. Abagenzura imihigo nabo bafite irindi tsinda rigomba kugenzura uburyo babikora.
Iki gikorwa cyatangiriye mu karere ka Rulindo tariki 16/07/2013, aho abayobozi mu nzego zose muri aka karere bari baje ngo batangaze ibyo bagezeho mu migiho bahize imbere ya Nyakubahwa Prezida wa Repubulika.
Umuyobozi mukuru muri ministere y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe igenamigambi, akaba ari we waje ayoboye itsinda rigenzura imihigo, Rugamba Egide, yatangaje ko igikorwa cy’igenzura ry’imihigo ni igikorwa gikomeye kigomba kwitabwaho ngo kuko ari igikorwa kigamije konoza igenamigambi ry’igihugu.
Yavuze kandi ko ari n’igikorwa kigamije gufasha kwihutisha iterambere kandi kigatanga n’isomo kugira ngo abantu babashe kwisuzuma, no kureba aho batakoze neza, bityo ubutaha barusheho gushyiramo imbaraga igihugu kihute mu iterambere.
Naho ku birebana n’iItsinda rya kabiri, ngo icyo rigamije ni ukugenzura itsinda rya mbere,aho rireba kandi rigakurikirana uko itsinda rya mbere rigenzura imihigo.
Yagize ati “impanvu hajeho iri tsinda ni mu rwego rwo kureba ko igikorwa cy’igenzura ry’imihogo rikorwa. Ntago ari uko tutizeye uko byagiye bikorwa mbere, ahubwo ni mu rwego rwo kurushaho gufatanya gukorango iki gikorwa neza. Ikindi ni uko twe turi mu gikorwa nk’abajyananama”.

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC yakomeje avuga ko nk’itsinda ayoboye ,mu gihe habonetse ko hari aho abashinzwe kugenzura batakoze neza cyangwa batabonye, bafite uburenganzira bwo kuba babasaba bagasubiramo.
Yavuze ko iri tsinda ritashyizweho kubera icyizere gike ku byakorwaga ahubwo ryashyizweho mu rwego rwo kuzuzanya no kunoza imikorere myiza y’abashinzwe kugenzura imihigo.
Igikorwa cyo kugenzura uko imihigo yagezweho kizamara iminsi ibiri, aho kuri uyu munsi wa mbere abagenzura barebaga ibijyanye n’imihigo mu nyandiko.
Igikorwa cyo kugenzura kikaba gikomeza kuri uyu wa gatatu, aho bari busure ibikorwa bimwe na bimwe ,mu rwego rwo kureba niba koko ibigaragaraga mu nyandiko bihuye n’ibyakozwe.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|