Itsinda ‘Ghetto Kids’ ryitabiriye Iserukiramuco rya Sinema rikomeye muri Amerika

Itsinda ry’abana b’ababyinnyi babigize umwuga ryo muri Uganda ‘Ghetto Kids’, rikomeje gukora amateka nyuma yo kwitabira iserukiramuco rikomeye rya Tribeca mu mujyi wa New York.

Muri iryo serukiramuco aba bana bagize itsinda rya Ghetto Kids bagize amahirwe yo gusangira urubyiniro n’ibyamamare mu muziki ndetse no muri filime barimo nka Vin Diesel, icyamamare muri filime ya Fast and Furious.

Itsinda ry’abana batandatu bafite hagati y’imyaka itandatu na 13, ni abana bose bakomoka mu miryango ikennye I Kampala mu murwa mukuru wa Uganda, aho bakiriwe ndetse bagafashwa n’usanzwe abitaho mu buzima bwabo bwa buri munsi akaba ari na we ubigisha kubyina, Dauda Kavuma.

Iri tsinda rya Ghetto Kids ryakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu kugaragaza impano zabo zidasanzwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ndetse bituma bamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Ibyishimo bisendereye kuri aba bana babigezeho nyuma y’uko bahuye na French Montana muri iryo serukiramuco, uyu akaba yarigeze kubifashisha mu mashusho y’indirimbo yise ‘Unforgettable’ yakoranye na Swae Lee mu 2017.

Muri ibyo birori French Montana, yari kumwe n’umuraperi, Sean Love Combs uzwi nka Puff Daddy cyangwa se P.Diddy, muri iryo serukiramuco rya Tribeca, aho yerekanaga bwa mbere filime yakoze igaruka ku buzima bw’abimukira yise “KHADIJA”.

Iserukiramuco rya sinema rya Tribeca rizwiho gushyigikira abakora ndetse n’abakina filime mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imyidagaduro. Rifatwa kandi nk’urubuga rwo kumenyekanisha ikoranabuhanga rishya, ibitekerezo, no gushyira ibuye ry’ifatizo mu kumenyekanisha filime.

Abana bagize Ghetto Kids, mbere yo kwitabira iri serukiramuco rya Sinema, babanje kujya mu irushanwa ry’abanyempano rya ‘Britain’s Got Talent’ ndetse rikora amateka yo kugera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ryaje kwegukanwa n’umunyarwenya Viggo Ven.

Ghetto Kids nyuma yo kujya muri Britain’s Got Talent ndetse no kwitabira iri serukiramuco rya Tribeca babifata nk’ibihe bidasanzwe mu rugendo rwabo rwo kumenyekanisha impano yabo mu kubyina.

Iri tsinda rya Ghetto Kids ryamenyekanye bwa mbere ubwo bagaragaraga babyina indirimbo y’umunya-Uganda Eddy Kenzo ‘Sitya Loss’ bikurura miliyoni z’abantu babarebye kuri You Tube.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka