Itorero Victorious Life Church ryasangiye Noheli n’abana 500 bo mu muhanda

Itorero Victorious Life Church ryahaye umunsi mukuru wa Noheli abana bo mu muhanda ndetse n’abandi bana baturuka mu miryango itishoboye basaga 500.

Bamwe mu bana bo mu muhanda bahawe Noheri na Victorious life Church
Bamwe mu bana bo mu muhanda bahawe Noheri na Victorious life Church

Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange kuri uyu wa 24 UKuboza 2017, kibera ku ishuri rya Victorious Life Academy ryatangije iri torero.

Ibi Ibirori byatangijwe n’amateraniro yo kuramya no guhimbaza Imana, hakurikiraho guha abana umutsima w’umunsi mukuru, ndetse n’andi mafunguro amenyerewe mu minsi mikuru abana batabashaga kubona.

Basangiye umutsima wa Noheri barishima cyane
Basangiye umutsima wa Noheri barishima cyane

Bishop Musisi Bob Charles uhagarariye umushinga Victorious Life Ministries avuga ko batekereje iki gikorwa kubera y’uko abana b’inzererezi batagira ubitaho.

Ngo akaba ari muri urwo rwego baberetse urukundo hamwe n’abakirisitu b’iri torero bakaba barakusanyije amafaranga angana na miliyoni eshatu n’igice bagategura iki gikorwa.

Bishop Musisi Yagize ati “Abana bo mu muhanda babaho mu buzima bubi akenshi birirwa ubusa ubundi bakaburara. Twifuje kubereka urukundo bakishima nk’abandi bana dusangira nabo umunsi mukuru wa Noheli.”

Akomeza avuga ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi ku bufatanye na Leta n’abandi bafatanyabikorwa, bakazasubira mu miryango, bagasubira mu ishuri cyangwa bakiga imyuga.

Bishop Musisi Bob Charles avuga ko iki gikorwa kigamije kwereka abana urukundo bashushanya urukundo Yesu akunda abana
Bishop Musisi Bob Charles avuga ko iki gikorwa kigamije kwereka abana urukundo bashushanya urukundo Yesu akunda abana

Abana b’inzererezi bashimishijwe cyane no kuba babonye abagiraneza babaha noheli.

Kizito Nsanzimana yagize ati“Maze imyaka ine ndi mayibobo naje mu Mujyi wa Kayonza nturutse mu Murenge wa Gahini. Icyatumye nza mu muhanda nuko turi abana bane tudahuje papa, mama yari umusinzi cyane bigatuma twugarizwa n’ubukene”.

Benshi muri aba bana bashimye iri torero ryabahaye umunsi mukuru wa Noheli.

Bavuga ko amakimbirane aba miryango baturukamo ariyo atuma bajya kuba mayibobo aho baryama ku ikarito bakiyorosa indi, bakarwara ntibavuzwe, imyenda ikabacikiraho, rimwe na rimwe bakiba kugirango babeho.

Aba bana ngo bazanakorerwa ubuvugizi bafashwe kuva muri ubu buzima butari bwiza babamo
Aba bana ngo bazanakorerwa ubuvugizi bafashwe kuva muri ubu buzima butari bwiza babamo

Itorero Victorious Life Church ryiyemeje ko iki gikorwa cyo gusangira noheri n’abana batishoboye ndetse n’abo mu muhanda kizajya kiba buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwakoze cyane church gusangira nabana,ariko se ibyo kugira neza mwarangiza mukabishyira mwitangaza makuru byo niki? Mwibagiwe rya Jambo, ngo icyo ukuboko kumwe gukoze ukundi ntukakimenye? Muve mugakiza kitangaza makuru.

ru yanditse ku itariki ya: 27-12-2017  →  Musubize

Nubwo bavuga ngo NOHELI ni ivuka rya YESU,ntabwo aribyo.Nta hantu na hamwe Bible ivuga itariki YESU yavukiyeho.Historians bose bahamya ko YESU atavutse le 25 December.Iyi tariki,kiliziya Gatolika yayikuye ku bapagani b’i Roma bizihizaga Ikigirwamana cyabo kitwaga Mythra.Bahimbye ko aribwo Yesu yavutse.Batangiye kwizihiza NOHELI le 25/12/354.Andi madini yaje kuza nyuma,arabakurikiza kugeza n’ubu.NOHELI yabaye umunsi wo KWISHIMISHA no GUCURUZA.Abashinwa n’Abahinde batemera YESU,nibo bagurisha Ibirugu n’amashusho ya Yesu.Kuli uwo munsi,abakristu nyamwinshi barishimisha,bagakora ibyo Yesu atubuza:gusesagura,gusinda,gusambana,etc...Niba koko NOHELI yibutsaga abantu ivuka rya Yesu,bahinduka,bakaba abantu beza.Ntabwo Noheli ibibutsa YESU.It is just "a day to have a good time".Birababaje.

makuza yanditse ku itariki ya: 26-12-2017  →  Musubize

Byaba byiza hizwe uburyo basubizwa miryango

HAGENIMANA JOEL yanditse ku itariki ya: 26-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka