Itorero ryo mu Budage ryiyemeye ubufasha mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge

Itorero ry’ivugabutumwa rya Westphalia ryo mu gihugu cy’u Budage rikaba rifitanye umubano n’amatorero y’abaporotestanti yo mu Rwanda, ryemereye Ministiri w’intebe w’u Rwanda kuzakomeza gukora mu buryo bwunga abaturage.

Ku wa mbere tariki 03/3/2014, Ministiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yakiriye mu biro bye abayobozi b’itorero ry’ivugabutumwa mu Budage rya Westphalia, rimwe mu matorero akomeye mu burengerazuba bw’icyo gihugu, rikaba rifitanye umubano n’amatorero y’abaporotestanti mu Rwanda.

Rev Dr Ulrich Moeller na Rev Albrecht Henz umwungirije mu itorero rya Westphalia, bamaze ibyumweru bibiri mu Rwanda basura amatorero n’ishuri ryigisha iyobokamana mu ntara y’Amajyepfo; bakaba bamenyesheje Ministiri w’intebe ko bishimiye umuhate w’amatorero na Leta mu kubaka ubumwe, ubwiyunge n’amahoro mu Rwanda.

“Twishimiye uburyo amadini n’inzego za Leta bikora mu buryo butandukanye, ariko bagahuriza ku ntego yo guharanira ubwiyunge, ubutabera n’amahoro; natwe iwacu niko bimeze” nk’uko Rev Dr Ulrich Moeller yatangaje.

Minisitiri w'Intebe asuhuza umwe mu bashyitsi baturutse mu Itorero ry'ivugabutumwa rya Westphalia ryo mu gihugu cy'u Budage.
Minisitiri w’Intebe asuhuza umwe mu bashyitsi baturutse mu Itorero ry’ivugabutumwa rya Westphalia ryo mu gihugu cy’u Budage.

Yavuze ko mu byumweru bibiri bamaze mu Rwanda, ngo babonye amadini yarageze ku ntego y’isanamitima, guharanira ubumwe, ubwiyunge no kubaka amahoro mu gihugu cyashegeshwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bemeje ko bazakomeza gushyigikira gahunda ziteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Rev Moeller ati: “I Remera hari uwarokotse Jenoside, ariko yapfushije umugabo we, amusigira abana batanu; igitangaje ni uburyo nyuma y’agahinda kenshi, ubu ashobora kwicarana mu itsinda rimwe n’abamwiciye, akaba yarabababariye nyuma y’aho baviriye muri gereza. Iki ni igikorwa kitoroshye na gato”.

Yashimye imbaraga Leta n’amatorero bakoresha mu guharanira ukuri, avuga ko ari bwo buryo bwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima. Ati: “Ukuri murabizi ni ko kunga abantu; nitugera iwacu mu Budage tuzabashima”.

Rev Dr Ulrich Moeller yanenze uburyo urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rugenda biguru ntege mu kugeza mu butabera abakoze Jenoside, ngo “Arusha nta musaruro yatanze kuko benshi mu bakoze Jenoside bakidegembya mu bihugu by’iwacu”.

Umuyobozi wungirije w’itorero rya Westphalia, Rev Albrecht Henz yatangajwe n’iterambere u Rwanda rwagezeho, nyuma y’imyaka 20 rubayemo Jenoside; aho amatorero mu Rwanda nayo ngo yabigizemo akazi katoroshye ko guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Yizeza ko Westphalia izakomeza kunganira u Rwanda n’amatorero yaho by’umwihariko, mu bufasha batanga mu mashuri n’amavuriro; n’ubwo ngo mu Rwanda nta kibazo amatorero afite nko muri Kongo-Kinshasa, aho bahereye urugendo rwabo.

Minisitiri w'Intebe n'abayobozi b'itorero rya Westphalia ryo mu gihugu cy'u Budage hamwe n'abayobozi b'amatorero ya ya Anglican na Peresibiteriyeni mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe n’abayobozi b’itorero rya Westphalia ryo mu gihugu cy’u Budage hamwe n’abayobozi b’amatorero ya ya Anglican na Peresibiteriyeni mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Innocent Nkurunziza, Umujyanama mu biro bya Ministiri w’intebe, ngo amatorero yo mu Rwanda na Westphalia ryo mu Budage, yashyigikiye gahunda ya ndi umunyarwanda. Yavuze ko mu biganiro bagiranye na Ministiri w’Intebe, banzuye ko amatorero n’ubwo adakorera hamwe na Leta, bafite intego imwe yo kugeza abaturage ku bwiyunge n’amahoro.

Abayobozi b’itorero rya Westphalia baje mu Rwanda baturutse muri Kongo Kinshasa, bakaba ngo bari bamaze ibyumweru bibibiri basura ibikorwa by’amatorero mu Ntara y’Amajyepfo; aho bakiriwe n’abayobozi b’amatorero ya Anglican na Peresibiteriyeni, ari bo Onesphore Rwaje na Musenyeri Nathan Gasatura.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 3 )

amadini afasha igihugu mu bikorwa bitandukanye kuko aba bayayobora baba bubahwa nicyo gituma ku bufatanye na leta iyo hacishujwemo gahunda za leta zimwe na zimwe kandi zikumvwa

karasi yanditse ku itariki ya: 4-03-2014  →  Musubize

abadage dusa nabajya guhuza amateka , gusangira aya mateka rero ntago byaba bitangaje, kandi nkabuza kuko urebye aho tuvuye naho tugeze ntawutakwifuza kuza kwigira no gutemberera muri ikigihugu ngo amenya ibanga turi gukoresha ngo tugere aho tugeze ubu. kandi natwe twishimira kwakira ibihugu nkibi biba byifuza kudufasha kuko biba bitubonamo ubushobozi bwo kgira aho twagera.

sambaza yanditse ku itariki ya: 4-03-2014  →  Musubize

ibyo ni byiza cyane bakomeze bafashe abanyarwanda mu kwiyubaka kuko ibyo turimo mu myaka ishize nabo babiciyemo kandi babifitemo experience.

Jose yanditse ku itariki ya: 4-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka