Itorero ry’Abangilikani ryatashye urusengero rwatwaye Miliyoni 250Frw

Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Professor Shyaka Anastase, aributsa abayoboke b’amadini n’amatorero ko nubwo aya madini n’amatorero agira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage ariko ko adasimbura uruhare rw’umuturage ubwe mu kwiteza imbere.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof shyaka Anastase afungura ku mugaragaro urusengero
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof shyaka Anastase afungura ku mugaragaro urusengero

Ibi yabivugiye mu Karere ka Rusizi ku wa 20 Mutarama 2019, ubwo yifatanyaga n’abayoboke b’itorero ry’Abangilikani gutaha ku mugaragaro urusengero biyuzurije rutwaye asaga miliyoni 250.

Nyuma yo kwiyuzuriza urusengero rugezweho no kurutaha ku mugaragaro, abasengera mu itorero ry’Abangilikani bo muri Diocèse ya Cyangugu mu Karere ka Rusizi bavuze ko kwiyubakira urusengero nk’uru biri muri gahunda yo guhesha Imana icyubahiro.

Iyi ni yo Cathedral ya Cyangugu ya Anglican yatashwe
Iyi ni yo Cathedral ya Cyangugu ya Anglican yatashwe

Bavuze ko imbaraga bakoresheje barwubaka bazakomeza kuzikoresha mu gufatanya na Leta kurandura ibibazo biri hirya no hino mu miryango itandukanye.

Nyiramunezero Yvone wabigarutseho yagize ati “Nyuma yo kubaka iyi ngoro y’Imana tugiye gufata inzira dukore ubukangurambaga mu banyarwanda bakure amaboko mu mifuka bakore twiteze imbere.”

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase asaba abayoboke kwishakamo ibisubizo bikemura ibibazo bafite
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase asaba abayoboke kwishakamo ibisubizo bikemura ibibazo bafite

Ubwo yifatanyaga na bo mu gutaha ku mugaragaro uru rusengero, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Professor Shyaka Anastase yabanje kubagezaho ubutumwa bw’umukuru w’igihugu bugira buti “Mugire roho nzima mu mibiri mizima”.

Nubwo yashimiye aba bakirisitu kubera ukwishakamo ibisubizo bakiyubakira urusengero, Minisitiri Shyaka yabibukije ko muri rusange amadini n’amatorero afite uruhare runini mu iterambere ry’abaturage ariko ngo amadini ntasimbura uruhare rw’umuturage agomba kugira mu kwiteza imbere.

Ati” amatorero n’amadini ni abafatanyabikorwa ndetse beza ariko ntibasimbura uruhare rwa ba nyir’ubwite ubwo rero nk’abaturage turabanza dushyiremo imbaraga mu kwiteza imbere kandi n’ibyo dufite tumenye uko tubibungabunga tubibyaze umusaruro.”

Abashumba bakuru b'itorero Anglican hamwe n'abayobozi b'inzego za Leta batashye urusengero rushya
Abashumba bakuru b’itorero Anglican hamwe n’abayobozi b’inzego za Leta batashye urusengero rushya

Nyiriri icyubahiro Musenyeri wa Diocese ya Cyangugu, Bishop Rusengo Nathan Amooti avuga ko nyuma y’uru rusengero ubu igikurikiyeho ari kwagura ibikorwa hirya no hino, ubu hakaba hakurikiyeho kubaka ishuri rikuru muri aka Karere mu minsi iri imbere.

“Ati twamaze gukora umushinga, twawushyize muri WDA, dutegereje ko badusubiza. Twashatse gushyira imbaraga mu karere dutuyemo, twibanda ku mahoteli.

Urwo rusengero rwari rumaze imyaka ine rwubakwa. Rwubatswe mu buryo bugezweho bw’inyubako igerekeranye. Rumaze kujyaho miliyoni 220frw muri 250frw rugomba kuzuzura neza rutwaye ubariyemo n’imikingo iri mu mpande zarwo zose igomba gushyigikizwa amabuye.

Muri aya yose, abaterankunga batanze 40%, ayandi atangwa n’abakirisitu. Uru rusengero barumuritse nyuma y’amasaha make na none bamuritse ibyumba by’amashuri 11 iri torero ryubatse mu Murenge wa Nkombo.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutaha urusengero
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutaha urusengero
Abayoboke batandukanye bari bahimbawe mu gusingiza Imana yabahaye urusengero
Abayoboke batandukanye bari bahimbawe mu gusingiza Imana yabahaye urusengero
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof shyaka Anastase afungura urusengero
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof shyaka Anastase afungura urusengero
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Byiza kbc gusa sinari niteze cathedral nkiyi kbx tuge twigira kuzindi cathedral nzima nka namirembe cathedral twubake insengero nzima nkabanglican

buntu yanditse ku itariki ya: 21-08-2020  →  Musubize

Ni byiza ko AMADINI yubaka amashuli n’amavuriro.Ariko nkuko Leta imaze iminsi ibibasaba,nibigishe abantu bareke Ihohoterwa mu ngo n’Ibiyobyabwenge.Nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga,nibasange abantu mu ngo zabo,mu masoko,muli gare,mu mihanda,bababwirize Ubwami bw’Imana kandi ku buntu.Aho kubahamagara ngo baze mu nsengero zabo,babacurangire,babahe icyacumi bitahire.Bibuke ko muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye "gukorera Imana ku buntu",tudasaba umushahara wa buri kwezi.Bigane urugero Pawulo yasize aduhaye.Nkuko Ibyakozwe 20:33 havuga,Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza abantu,akabifatanya no gukora indi mirimo isanzwe kugirango abeho.Yabohaga amahema akagurisha.Twibuke kandi ko muli Yohana 14:12,Yesu yasabye buri Mukristu nyakuri wese kumwigana agakora UMURIMO wo kubwiriza.
Yesu siwe wategetse ko habaho Abapadiri n’aba Pastors.
Ni ibyo Amadini yishyiriyeho,mu rwego rwo gushaka imibereho (amafaranga).Mbisubiremo,Yesu yasize asabye "umukristu nyakuri" wese kujya mu nzira akabwiriza ku buntu.Mbona bikorwa gusa n’abayehova.

munyemana yanditse ku itariki ya: 21-01-2019  →  Musubize

Ntabwo muzi kuryoshya inkuru mu mafoto mwisubireho mujye mutanga amafoto mureke abariyo yivugira mugabanye amagambo mwebwe

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 21-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka