Itorero ry’Abangilikani ryashinze Diyosezi nshya i Nyaruguru

Nyuma y’imyaka 30 abayoboke b’Itorero ry’Abangirikani (EAR) b’i Nyaruguru, bayoborwa na Musenyeri ukorera ku Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022 bahawe Diyosezi yabo hanimikwa Musenyeri mushya wo kuyiyobora.

Yambikwa umusaraba na bagenzi be bandi baba bambaye
Yambikwa umusaraba na bagenzi be bandi baba bambaye

Pasitoro Vincent Habinfura wari usanzwe ayobora paruwasi ya Kivugiza, iherereye mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, ni we wagizwe Musenyeri w’iyi Diyosezi y’Abangirikani ya Nyaruguru, ifite icyicaro mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Ubwo yakorerwagaho imihango yo kuba Musenyeri, yiyemeje kuzayobora neza abakirisito yashinzwe, akanashinga amaparuwasi aho atari asanzwe ari, mu rwego rwo kongera umubare w’abayoboke, kandi akita no ku burezi atangiza ibigo by’amashuri mashyashya aho bikenewe kandi bishoboka.

Nanone ngo kubera ubundi roho nzima iba ikwiye kuba mu mubiri muzima, yaniyemeje kuzakora ku buryo abaturage bo mu gace ayobora bikura mu bukene.

Yagize ati “Hazatezwa imbere ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere, hagamijwe kwihaza mu biribwa no kurandura imirire mibi n’igwingira rigaragara mu bana batoya. Abakirisito bazigishwa kwita ku matungo no ku butaka kugira ngo bitange umusaruro uhagije.”

Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, yimika Mgr Vincent Habinfura
Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, yimika Mgr Vincent Habinfura

Ibi kandi biri no mu murongo w’ibyo Leta ibifuzaho nk’abafatanyabikorwa mu kuzamura umuturage, nk’uko byagaragajwe na Usta Kayitesi, umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), na we wari witabiriye ibirori byo kwimika uyu musenyeri mushyashya.

Yagize ati “Turacyugarijwe n’ubukene, n’inda ziterwa abangavu ziracyagaragara hirya no hino. Icyo njya nifuza gusaba imiryango ishingiye ku myemerere kukidufashamo, kuko 65% by’amashuri abanza n’ayisumbuye muri iki gihugu ari ay’iyo miryango.”

Yunzemo ati “Niba tubona imbare minini y’abangavu baterwa inda, bashumba, kuri 65% bibera iwanyu. Dukwiye kuba abarinzi barinda abana bacu kugira ngo bazagire bwa bugingo, mu buryo bwuzuye.”

Musenyeri mukuru w’Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, avuga ko biyemeje gushyiraho diyosezi nshya i Nyaruguru mu rwego rwo kwagura umurimo w’ivugabutumwa w’itorero, kuko Diyosezi ya Kigeme yari isanzwe iyobora aka gace itabashaga kwegera abakirisito aho bari hose, uko yabyifuzaga.

Yambitswe impeta y'ubushumba
Yambitswe impeta y’ubushumba

Itorero ry’Abangirikani ryageze mu Rwanda mu 1918, ritangizwa ku mugaragaro mu 1925 hanyuma umukirisito wa mbere w’Umunyarwanda abatizwa mu 1926. Mu mwaka wa 1966 hashyizweho diyosezi bwa mbere mu Rwanda, none Diyosezi ya Nyaruguru ibaye iya 13 ishinzwe.

Diyosezi ya Kigeme iya Nyaruguru yari isanzwe iherereyemo, yabonye ubuzima gatozi ku itariki ya 10 Ugushyingo 1992, harabura amezi makeya ngo yuzuze imyaka 30 ishinzwe.

Naho ku bijyanye n’umubare w’abayoboke b’iryo torero, Musenyeri Dr.Laurent Mbanda avuga ko bafite ababarirwa muri miliyoni n’ibihumbi 200 mu Rwanda, n’ubwo bagitegereje imibare ya nyayo izatangwa n’ibarura rusange riri gukorwa kuri ubu.

Musenyeri Habimfura yamaze kwimikwa hanyuma anicazwa mu ntebe y'ubushumba
Musenyeri Habimfura yamaze kwimikwa hanyuma anicazwa mu ntebe y’ubushumba
Abakirisito bahagarariye abandi bakiriye Musenyeri Habimfura banamusezeranya kuzamwumvira
Abakirisito bahagarariye abandi bakiriye Musenyeri Habimfura banamusezeranya kuzamwumvira
Imodoka azajya yifashisha mu murimo yahawe
Imodoka azajya yifashisha mu murimo yahawe
Abapasitoro bo muri Diyoseze ya Gikongoro basezeranyije Musenyeri Habimfura kuzamwubaha
Abapasitoro bo muri Diyoseze ya Gikongoro basezeranyije Musenyeri Habimfura kuzamwubaha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka