Itorero ry’aba Anglican rigiye gutangiza kaminuza yigisha Abapasiteri

Itorero ry’aba Anglican mu Rwanda ryubatse kaminuza i Masaka mu karere ka Kicukiro, izakira aba Pasiteri n’abandi bavugabutumwa kugira ngo bongere ubumenyi bityo bakore imirimo yabo neza.

Archbishop Dr Laurent Mbanda avuga ko iyo kaminuza izakira abantu b'ingeri zose
Archbishop Dr Laurent Mbanda avuga ko iyo kaminuza izakira abantu b’ingeri zose

Byatangajwe kuri uyu wa 28 Werurwe 2019, ubwo abayobozi batandukanye muri iryo torero mu Rwanda bari mu biganiro na bagenzi babo b’aba Anglican bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije ubufatanye mu bintu binyuranye byiganjemo ibirebana n’iyogezabutumwa.

Archbishop wa Province y’u Rwanda mu itorero ry’aba Anglican, Dr Laurent Mbanda, avuga ko iyo kaminuza igiye gutangira izafasha benshi mu bavuga ubutumwa.

Yagize ati “Twarubatse kandi turakomeje, inyubako zimwe zaruzuye, dutegereje uburenganzira bw’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC) tugatangira. Biri mu rwego rwo kubahiriza itegeko ryagiyeho umwaka ushize, rivuga ko umu Pasiteri agomba kuba nibura afite icyiciro cya mbere cya Kaminuza”.

Arongera ati “Twahawe igihe cyo kubategura cy’imyaka itanu none umwe uranashize, ni yo mpamvu rero y’iyo kaminuza, izadufasha kubigisha bakazamura ubumenyi. Turashaka ko icyo gihe twahawe cyarangira hafi bose barangije nibura icyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri”.

Kaminuza y'aba Anglican iratangira gukora bitarenze uyu mwaka
Kaminuza y’aba Anglican iratangira gukora bitarenze uyu mwaka

Akomeza avuga ko iyo kaminuza izaba yitwa East African Christian University, ikazakira aba Pasiteri bose babyifuza bo mu matorero yose mu Rwanda, ari yo mpamvu ngo batayihaye izina ry’itorero ryabo.

Ikindi ngo ntizigisha ibya Theologie gusa ahubwo hazaba harimo n’andi mashami ku buryo umuntu aziga icyo ashaka nk’uko Dr Mbanda abisobanura.

Ati “Uretse Theologie tuzagira ubucuruzi, itumanaho, ubuzima rusange n’izindi kuko zizaba esheshatu. Tuzakira kandi n’abatari aba Pasiteri bazabyifuza kuko natwe tubakenera mu mirimo y’itorero cyangwa bakajya n’ahandi, bityo natwe dutange umusanzu wacu mu guteza imbere igihugu cyacu”.

Biteganyijwe ko iyo kaminuza yaba yatangiye gukora bitarenze uyu mwaka wa 2019 kuko ngo ibikenewe byose bihari ndetse n’abanyeshuri bamaze kwiyandikisha.

Aba Anglican bo mu Rwanda n'abashyitsi babo mu ifoto y'urwibutso
Aba Anglican bo mu Rwanda n’abashyitsi babo mu ifoto y’urwibutso

Uwaje akuriye itsinda ry’abavuye muri Amerika, Bishop Steeve Breedlove, yavuze ko ubufatanye ku mpande zombi ari ingenzi.

“Turahura tukaganira, tukavugira ubutumwa hamwe bikatwongerera ubusabane, ndetse tukanavuga no ku bindi byakongera umubano wacu n’u Rwanda”.

Muri Kamena umwaka ushize ni bwo Leta yatangiye gufunga insengero nyinshi zitari zujuje ibyangombwa, muri byo hakanabamo ko hari abayobora insengero batabikwiye ari bwo hashyizweho itegeko rivuga ko umu Pasiteri uyobora urusengero agomba nibura kuba yararangije kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ntabwo wowe wanditse ubwirijwe n’umwuka wera.
Banza usenge!

Vincent Manzi yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

Ni ngombwa Pastors baba bajijutse
Natwe twifuza kwiga bible.Sibyiza kuyobora abakurusha cyane ubumenyi.Ufite umwuka wera+knowledge ni akarusho

MpayimanavJ.Baptiste yanditse ku itariki ya: 18-04-2019  →  Musubize

Kwigisha Bible ntibisaba kuba warize Kaminuza.Jyewe ubandikira,ubu tuvugana nigisha Bible umuntu warangije Seminari Nkuru,uretse ko yanze kuba Padiri.Nyamara jyewe ndi umuntu usanzwe.Kumenya Bible ntaho bihuriye no kwiga Kaminuza.Nkuko Ibyakozwe 4:13 havuga,INTUMWA za Yesu zari abantu batize,nyamara zigishaga bible,zikazura n’abantu,kubera ko zari zifite umwuka wera,nukuvuga imbaraga zidasanzwe Imana iha abantu bayumvira.Ndetse na YESU tugenderaho,ntabwo yize Kaminuza.Muli Yohana 7:15,havuga ko ibintu byerekeye Bible Imana "yabihishe intiti".Impamvu nta yindi nuko usanga abantu bize cyane basuzugura ibyerekeye Imana.Twese twemera ko Abahamya ba Yehova bazi Bible cyane kandi bakayigisha ku isi hose,nyamara ni bake cyane bize Kaminuza.

gatare yanditse ku itariki ya: 30-03-2019  →  Musubize

Ku isi hari amashuli menshi yigisha Bible,ndetse na Seminaries nyinshi cyane zisohokamo Abapadiri.Hakaba n’amadini ibihumbi byinshi.Nyamara ni "uburo bwinshi butagira umusururu".Abantu bitwa Abakristu,barenga 1.5 Billions/Milliards.Nyamara nibo barwana intambara zo mu isi,nibo bicana,basambana,etc...Mujya mwumva ibihumbi n’ibihumbi by’Abapadiri bashinjwa gufata abana n’abagore.Genocide yo mu Rwanda,yakozwe n’abitwa Abakristu,nibuze kuli 95%.Muli 1994,Abayobozi b’igihugu,bari abakristu hafi 100%.Nyamara hafi ya bose bakoze Genocide.Mu Basenyeri 7 ba Anglican Church,hafi ya bose bashinjwa Genocide.Amashuli ya Bible,biba ari ukwishakira imibereho gusa.Pastors batabonye umushahara wa buri kwezi nta numwe wakongera kubona.

mazina yanditse ku itariki ya: 30-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka