Itorero EAR ryatanze imfashanyo mu nkambi ya Kigeme

Umuryango w’ivugabutumwa wa Anglican mu Rwanda (EAR) wasuye impunzi z’Abanyekongo bari mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe, ubashyikiriza inkunga y’ibyo kurya n’imyambaro bifite agaciro ka miliyoni zisaga eshatu.

Iyo nkunga yatanzwe tariki 20/08/2012, yakusanyijwe n’umuryango w’abagore bo mu itorero Anglican mu Rwanda uzwi nka “Mothers Union”.

Mujawiyera Josephine, ukuriye uwo muryango wa mothers union, yavuze ko mu nshingano zabo zibanze bakora umurimo wo kugoboka abari mu kaga kandi ko bazakomeza umurimo w’ubuvugizi.

Umuyobozi wa EAR, Dr Rwaje Onesphor, yavuze ko igisubizo kirambye ku mpunzi ari uko basubira iwabo bakajya mu buzima busanzwe mu byabo.

Yagize ati: “dukomeje kubasabira ku Mana kugira ngo ikibazo cyanyu cy’ubuhunzi gikemuke”.

Izo mpunzi zishimira ko Abanyarwanda bakomeje kuzifasha mu buryo bunyuranye kandi ko bafite icyizere cyo kubaho.

Inkambi ya Kigeme irimo impunzi z’Abanyekongo basaga ibihumbi 12, 80% ni abagore n’abana bari munsi y’imyaka 18.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Itorero EAR ryatanze imfashanyo mu nkambi ya Kigeme mbifurije umugisha uva ku Mana (KWIZERA KUTAGIRA UMURIMO KUBA GUPFUYE UBUSA). N’abandi bafite umutima wo gufasha bakomerezaho kuko bariya bantu bateye agahinda. Nabadafite icyo babasigira, bagerayo bakabatera inkunga ya moral. Ndangije nshimira "kigali today" urubuga rw’ibitekerezo iha abanyarwanda.
Jonas
c/o BNR, Monetary Policy and Economic Analysis Dpt

Jonas MUNYAGASIZA yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka