Iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ni isomo rikwiye kubera abandi urugero – Prof. Michelle

Professor Michelle L. Buck, umwarimu mu Ishuri ry’icungamutungo rya Kellogg ryo muri Kaminuza ya NorthWestern iherereye muri Leta ya Chicago muri Amerika, yemeza ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 20 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo rikwiye kubera isomo n’abandi babyifuza.

Uyu mwarimu n’abanyeshuri ayoboye, kuri uyu wa 20/03/2014 bagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ahanini byibanze ku ntera u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere, bakaba banabajije umukuru w’igihugu uburyo ubuyobozi arangaje imbere bwakoresheje kugirango bubigereho n’ibindi.

Perezida Kagame mu kiganiro n'abanyeshuri bo mu ishuri ry'icungamutungo rya Kellogg.
Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyeshuri bo mu ishuri ry’icungamutungo rya Kellogg.

Professor Michelle L. Buck, yatangarije abanyamakuru ko ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame ari ingirakamaro, ngo ariko by’umwihariko kuri we asanga umuvuduko u Rwanda ruriho w’iterambere ukwiye kubera n’abandi isomo mu kwiteza imbere.

Yagize ati: “Uruzinduko rwacu mu Rwanda rujyanye na gahunda y’amasomo. Twahisemo kuruhera mu Rwanda nk’igihugu cy’ikitegererezo mu mpinduka z’ubuyobozi n’imiyoborere myiza. Twaganiriye na Perezida Kagame ku bintu bitandukanye ariko cyane cyane ku bijyanye n’icyerekezo 2020”.

Abanyeshuri bo mu ishuri ry'icungamutungo rya Kellogg bashyikirije Perezida Kagame impano y'ibitabo. Uwambaye ubururu ni Professor Michelle L. Buck.
Abanyeshuri bo mu ishuri ry’icungamutungo rya Kellogg bashyikirije Perezida Kagame impano y’ibitabo. Uwambaye ubururu ni Professor Michelle L. Buck.

“Inkuru y’iterambere ry’u Rwanda ni inkuru nziza itanga amasomo kuri buri wese, bityo akaba ariyo mpamvu uyu munsi twaje hano gusangira ibitekerezo ku iterambere na Perezida Kagame. Abantu benshi batekereza ko ibintu bidapfa guhinduka vuba na bwangu, ariko iterambere ry’u Rwanda ni indashyikirwa urebye igihe gito iki gihugu kimaze kivuye mu bihe bibi,” Professor Michelle.

Umwe mu banyeshuri bagize iri tsinda, Aakash Desai, yatangarije Kigali Today ko bimwe mu bibazo we na bagenzi be babajije Perezida Kagame ari ingirakamaro bityo bikaba bizabafasha mu kunoza amasomo yabo.

Perezida Kagame na Minisitiri Biruta bafata ifoto y'urwibutso n'abanyeshuri bo mu ishuri ry'icungamutungo rya Kellogg.
Perezida Kagame na Minisitiri Biruta bafata ifoto y’urwibutso n’abanyeshuri bo mu ishuri ry’icungamutungo rya Kellogg.

Minisitiri w’uburezi, Dr.Vincent Biruta, yatangaje ko ahanini iri tsinda ry’abanyeshuri ryasuye u Rwanda kugirango baganire na Perezida Kagame uburyo yasangije icyerekezo cye cy’aho yifuzaga kugeza igihugu n’abandi bayobozi ndetse n’abaturage, u Rwanda rukaba rugeze aho ruri ubu.

Aba banyeshuri n’abayobozi babo biteganyijwe ko bazasura ibigo bitandukanye byaba ibya Leta n’iby’abikorera, bakazakomereza urugendo rwabo muri Tanzaniya na Uganda.

Abanyeshuri bo mu ishuri ry'icungamutungo rya Kellogg nyuma yo kuganira na Perezida Kagame.
Abanyeshuri bo mu ishuri ry’icungamutungo rya Kellogg nyuma yo kuganira na Perezida Kagame.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 3 )

iyo ufite ubuyobozi bwiza ntacyakubuza gutera imbere rero najye ndemeranya nuwo mu Pr. kuko u Rwanda rurerekena intera ishimishije

Orange yanditse ku itariki ya: 21-03-2014  →  Musubize

mbega ngo turagira iguhugu gikunzwe. amahanga azahora za kutwigiraho kandi natwe ntituzahwema gukora neza

gana yanditse ku itariki ya: 20-03-2014  →  Musubize

ibi nibikwereka aho tumaze kugera , u rwanda ruzageraho ruhinduke ishuri kuri benshi, kuko umuvuduko dufite mu iterambere, urebye no mumyaka 20 ishize urihuta cyane, natwe banyarwanda dusabwe kudacika intege dufite ubuyobozi bwiza buhora butwereka inzira yanyo yo gutea imbere dushyize hamwe twibupfusha ubusa.

karangwa yanditse ku itariki ya: 20-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka