Iterambere tugezeho ryakomotse ku byo twizera ko bishoboka tukabishyira mu bikorwa - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ibanga u Rwanda rwakoresheje kugira ngo mu myaka 29 ishize rugere ku iterambere ruriho uyu munsi, byakomotse ku cyizere Abanyarwanda bagira cy’uko hari ibyo bashoboye kandi bagaharanira kubigeraho.

Perezida Kagame yasobanuye uko u Rwanda rwabigenje kugira ngo rugere ku iterambere rugezeho
Perezida Kagame yasobanuye uko u Rwanda rwabigenje kugira ngo rugere ku iterambere rugezeho

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yatangaga ikiganiro mu nama mpuzamahanga ya karindwi ku ishoramari (Future Investiment Summit), irimo kubera i Riyadh muri Arabia Saoudite, kuva ku wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023.

Richard Attias uyobora Future Investment Initiative wayoboye ikiganiro Kerezida Kagame yatanze, yamubajije ibanga ridasanzwe u Rwanda rwakoresheje nk’Igihugu byasabye guhera hasi mu myaka 29 ishize, kugira ngo rubashe gutera imbere mu buryo bwihuse.

Attias yabibajije umukuru w’Igihugu nyuma y’uko abari mu cyumba cy’inama, bakurikiye amashusho y’iminota ibiri yagarukaga ku bikorwa by’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga, imibereho myiza, ibikorwa remezo, ubukerarugendo ndetse n’iterambere mu bijyanye n’inganda n’ibindi.

Perezida Kagame yagize ati "Mu by’ukuri ntabwo ari ibanga, ahubwo kugera ku iterambere bishingiye mu gukora ibyo twe twizereramo ko bishobora gukunda kandi tukabishyira mu bikorwa, bikanajyana no guhitamo. Kuri twe amateka y’akaga twanyuzemo yadufashije gufata imyanzuro."

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ayo mateka mabi yatumye Abanyarwanda bahitamo kudaheranwa na yo, ahubwo biyemeza kuyakoresha nk’imbaraga zibafasha gukomeza ubuzima barangamiye ahazaza, no guhitamo gukora ibyiza byagejeje ku iterambere Igihugu kigezeho uyu munsi.

Perezida Kagame yongeye kubazwa ingamba z’ibanze u Rwanda rwakoresheje ngo rubashe kugera ku byo rumaze kugaragariza Isi uyu munsi, rwagezeho mu nzego zitandukanye ndetse usanga runayoboye ibindi bihugu haba mu karere ndetse no ku isi yose, asobanura ko byubakiye ku byabaye ku Banyarwanda ariko bakumva ko bagomba kongera kubaho.

Yagize ati "Icya mbere ni imyizerere yacu nyuma y’ibyari bimaze kutubaho, ariko tukumva ko tugomba kongera kubaho uko byagenda kose. Abarenga miliyoni bambuwe ubuzima, abandi barenga za miliyoni barahunga."

Perezida Kagame yashimangiye ko nanone uko kongera kubaho Abanyarwanda biyemeje, bahisemo kubigeraho mu gukorera hamwe ndetse no guhitamo ibintu by’ibanze bifite akamaro gakomeye, harimo kunga ubumwe ndetse no gushyiraho ingamba zo guteza imbere ubukungu bw’Igihugu, gushora imari mu bikorwa bifasha abaturage ndetse no gukorera ibikorwa byabo mu bwisanzure n’umutekano.

Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego z’iterambere ruterimbere, bijyana no kuba hari umuco w’uko buri wese abazwa ibyo yakoze, kugira ngo izo ntego zibashe kugerwaho.

Ati:"Ibyo bigendana n’umuco w’uko buri wese abazwa inshingano ze tugamije kugirango tubashe kugera kuri zimwe mu ntego twiyemeje. Ntabwo dushobora kwemerera icyari cyo cyose gishobora kuza gusubiza inyuma imbaraga zose tuba twarashoye mu bifitiye igihugu akamaro."

Perezida Kagame yagarutse ku gushora imari mu bikorwa bigamije gufasha abaturage, avuga ko bikwiye kuba ishingiro rya byose, kuko ibikorwa byose bijyanye n’iterambere ry’Igihugu byubakiye ku baturage.

Yagize ati "Ishoramari mu bikorwa biteza imbere abaturage ni ishingiro rya byose, riramutse ridakozwe biragoye ko wagera ku byo wifuza kuko abo bantu bose urabakeneye kugirango bagire uruhare mu bikorwa no mu nzego zitandukanye. Rero urwo nirwo rufunguzo rwa byose ndetse ntibyakagize aho biba ikibazo."

Umukuru w’Igihugu muri icyo kiganiro, yabajijwe no kuba u Rwanda rwarahaye abagore ijambo kugeza no mu nzego nkuru z’ubuyobozi, aho ruyoboye ibindi bihugu mu kugira umubare munini mu myanya ifata ibyemezo, avuga ko abantu batari bakwiye kubitekerezaho cyane kuko abagore bafite ubushobozi, ndetse kandi bakwiye no guhabwa uburengenzira bwabo.

Yatanze urugero rw’uko 52% by’abaturage b’u Rwanda ari igitsina gore, akomeza agira ati "Ni mwibaze namwe, icyaba ku gihugu uramutse ufashe uwo mubare ukawuvana mu bandi ukawushyira ku ruhande, waba urimo kwihemukira cyane. Ikindi kandi abagore bakwiye guhabwa uburenganzira bwabo kuko nabo ni ibiremwamuntu nkatwe twese."

Perezida Kagame yagarutse kandi ku kuba abagore ari abantu bakomeye mu buzima bwa buri wese, ati "Turi n’abanyamahirwe kuko twavutse ku bagore, buri wese mu buzima bwe harimo umugore, ibyo ntawabitindaho. Ni gute ushobora kugera ku rwego rwo kwirengagiza umuntu watumye twese turiho?"

Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko mu rugendo rukomeye rwo kongera kubaka Igihugu, kikaba hari aho amahanga agifatiraho urugero, abagore nabo babigizemo uruhare rukomeye mu buryo butaziguye. Yongeraho ko ubushobozi bifitemo butagomba kurangirira mu gushora imari mu bikorwa bibatezimbere, ahubwo bagomba no guhabwa umwanya bakagaragaza ibyo bashoboye.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

Perezida Kagame yanabajijwe ku bibazo abashoramari bafite ku gushora imari yabo muri Afurika bitewe n’ibibazo byugarije uyu mugabane, haba muri politiki ndetse n’umutekano, agaragaza ko cyaba ari ikibazo ubwacyo kuba hari umuntu utakwifuza gushora imari muri Afurika.

Yagize ati "Iryo ndifata nk’ikosa rikomeye kudashora imari muri Afurika. Uyu munsi Afurika ituwe n’abarenga miliyali 1.4, ukongeraho n’umutungo kamere mwinshi n’ibindi. Gusa umubare w’abaturage ubwabo ntabwo ari uwo kwirengagizwa, ikindi kandi ntabwo Afurika ari igihugu kimwe, kuko igizwe n’ibihugu 54, yego ibibazo bishobora kuba bihari ariko ntaho utabisanga."

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano bitagakwiye gutera inkeke abashoramari, ahubwo bakwiye kubanza kumenya ibyo aribyo, kwirinda kubikabiriza, kumenya no kubaha Abanyafurika n’abayobozi babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka