“Iterambere ry’u Rwanda rikwiye kubera ibindi bihugu urugero” – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame asanga iterambere u Rwanda rugezeho mu bukungu ridakwiye kuba inyungu kuri rwo gusa, ahubwo ko rikwiye kubera ibindi bihugu by’Afurika urugero bikabona ko nta kidashoboka.

Afungura ku mugaragaro inama mpuzamahanga ku guteza imbere urwego rw’abikorera muri Afurika, Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rukwiye gusangiza ubunararibonye bwarwo n’ibihugu bituranye.

Ati: “U Rwanda rwagize impinduka mu bice bimwe na bimwe. Ntibyakagiriye u Rwanda inyungu gusa kuko bikwiye kubera isomo ibindi bihugu by’Afurika ko byose bishoboka”.

Raporo kuri Gahunda zigamije kwiteza imbere no kwikura mu bukene (EDPRS) yashyizwe ahagaragara mu minsi ishize, igaragaza ko mu myaka itanu ishize abaturage b’Abanyarwanda barenga miliyoni babashije kwizamura mu bukene.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byagezweho kubera gahunda zagiyeho zigamije kuzamura ubukungu bw’igihugu, ndetse Leta ikanorohereza abashoramari.
Ati: “Nemera ko tugomba gupiganwa mu gukurura abashoramari akaba aribyo bizatugeza ku iterambere”.

Iyi nama yateguwe n’Ihuriro ry’Abagize Inteko zishinga amategeko, ifite inshingano zo guha urubuga Abagize inteko zishinga amategeko ku isi hose bagakora ubuvugizi ku icungwa ry’umutungo no gukorera mu mucyo mu bigo by’imari.

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye uyu munsi tariki 14/03/2012 i Kigali iteraniyemo abantu baturutse ku migabane yose y’isi n’abahagarariye imiryango nterankunga.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka