Iterambere ry’abahoze mu mitwe irwanya u Rwanda rituma n’abasigaye bataha - Guverineri Munyatwali

Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Munyatwali Alphonse, atangaza ko gutera imbere ku bahoze mu mitwe irwanya u Rwanda batahutse, no kuba Abanyarwanda bafatanyiriza hamwe kubaka igihugu ari bimwe mu bituma n’abandi batahuka.

Abatahuka bavuye mu mashyamba basubira mu buzima busanzwe bagafashwa kwiteza imbere (Photo archives)
Abatahuka bavuye mu mashyamba basubira mu buzima busanzwe bagafashwa kwiteza imbere (Photo archives)

Guverineri Munyatwali avuga ko u Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye zirimo kohereza intumwa mu mahanga ngo zikangurire Abanyarwanda gutaha, na gahunda ya ‘Garuka urebe usubireyo ibivuge’, zigira uruhare mu gutanga amakuru y’impamo ku bakiri mu mashyamba ya Congo (RDC) bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uwo muyobozi ahamya ko urugendo rw’imyumvire ihindura ubuzima ku bavuye mu mashyamba ya Congo ari kimwe mu byatumye gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe igera ku ntego.

Agira ati “Abanyarwanda bose bazagira agaciro ari uko twese dufatanyije baba abari mu Rwanda baba abava mu mashyamba ya Congo kuko nabo inyigisho nziza zagiye zibageraho, kandi abatahutse bagakomeza kwiga kubana neza n’abandi. Byatumye bahindura ubuzima bafatanya n’abandi kubaka igihugu”.

Guverineri Munyantwali avuga kandi ko Leta y’u Rwanda itanga amakuru, igashyiraho gahunda zitandukanye zirimo no kuzana Abanyarwanda bari hanze ngo baze birebere maze basubireyo batange amakuru biboneye imbona nkubone, bikaba byaratumye benshi bahitamo gutaha.

Agira ati “Abanyarwanda batashye babayeho neza ni bamwe mu bagaragaza ko nta kibazo Umunyarwanda utahutse agira, noneho hakaniyongeraho kuba igihugu giteguye neza ku buryo uje kureba agenda atanga ubuhamya bufatika”.

Guverineri Munyantwali avuga ko abatahutse babayeho neza ku buryo bibera n'abasigaye mu mashyamba urugero
Guverineri Munyantwali avuga ko abatahutse babayeho neza ku buryo bibera n’abasigaye mu mashyamba urugero

Avuga ko Leta ikora ibishoboka byaba mu bushobozi bw’amafaranga n’ubw’inyigisho ngo abava mu mashyamba ya Congo babashe gusubira mu buzima busanzwe kandi bigatanga umusaruro, kuko baba bamaze guhindura imyumvire bagafatanya n’abandi gukora akazi kaboneka no kubafasha kwihangira imirimo.

Agira ati, “Nta gisa no kubona Umunyarwanda yiyemeza gutaha akaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu kuko bituma nabo babona umwanya wo gukora bakiteza imbere. Iyo bamaze guhindura imyumvire barakora cyane kugira ngo babashe gufata abandi kuko burya iyo wataye igihe kinini, ukora cyane kugira ngo ugere ku bandi”.

Guverineri Munyatwali yongeraho ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko gukorera hamwe biri mu bizatuma iterambere rikomeza kwiyongera kandi ubumwe bw’Abanyarwanda bukarushaho kwimakazwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka