Iterabwoba rya FDLR riri mu bibuza abagabo gutahuka bava mu mashyamab ya Congo

Abanyarwanda 71 bambutse umupaka wa Congo baza mu karere ka Rusizi, aho bari bavuye mu mashyamba ya Congo garutse mu gihugu cyabo nyuma yimyaka 20, kuri uyu wa gatanu tariki 18/7/2014.

Bakigera mu Rwanda batangaje ko igituma badatahuka ngo bavire muri congo icya rimwe iterwa n’amagambo y’iterabwoba umutwe wa FDLR ubabwira, ariko ku bagabo bo ngo bikaba ibindi kuko ngo bahora bacunzwe n’uwo mutwe.

Bamwe mu Banyarwanda batahutse.
Bamwe mu Banyarwanda batahutse.

Boniface Nkurikiyinka, umwe mu bagabo batahutse, avuga ko yabaye mu nama nyinshi z’abayobozi ba FDLR, aho babasabaga kwihangana ntibakomeze gutahuka kuko igihe cyo kuzatahuka bakoresheje imbaraga cyabo cyegereje.

Avuga ko banababwira ko leta ya Congo yabemereye inkunga yo kuzabaha uburyo bazatahukamo. Izi nama ziterana buri ukwezi, zigakoreshwa n’abasirikare ba FDLR, nk’uko Nkurikiyinka yakomeje abisobanura.

Uyu musaza akomeza avuga ko nta kindi izo nama ziba zibabwira usibye kubasaba kwihangana bakaguma muri Congo kugeza igihe bazatera igihugu bagatahukana icyubahiro.

Nyuma y'imyaka 20 bishimiye kugaruka iwabo.
Nyuma y’imyaka 20 bishimiye kugaruka iwabo.

Yongeraho ko amagambo y’iterabwoba ariyo ahejeje abantu muri Congo, aho banabwibwako nibagera mu Rwanda bazicwa. Ibyo ngo bigatuma benshi birinda gutahuka.

Kuba we yatahutse ngo ni uko yari amaze gusuzugura ibyo yabwibwaga, aho ngo yari amaze kubona ko abo bayobozi babo bababeshya.

Muri aba batahutse bigajjemo abagore n’abana, kandi bavuga ko muri Congo hari ABanyarwanda benshi bafite ubutunzi kandi batifuza gutahuka, kuko ngo iyo umubwiye ijambo ryo gutahuka usa n’umuntu uba umututse.
Nyuma yo kugera mu Rwanda bagasanga ari amahoro bavuga ko bishimiye kugaruka mu gihugu cyabo, aho banashishikarije bagenzi babo basize mu mashyamba ya Congo gutahuka bakava mu buzima bubi barimo.

Nkurikiyinka avuga ko ubuzima bwo muri Congo bwaranzwe n’intambara zitarangira, bakahatakariza ubuzima nyamara mugihugu cyabo ari amahoro.

Bamwe muri aba babyeyi batahutse bavuga ko abana babo nabo ubwabo ngo bagiriye ingorane nyinshi muri Congo, kuko ngo bahoraga bafatwa ku ngufu kandi bikarangirira aho kuko batagiraga uwo baregera.

Aba banyarwanda batahutse bagera kuri 71 bagizwe n’abagore 20, abagabo batandatu n’abana 45. Baturutse mu bice bya Congo bitandukanye birimo Karehe, Uvira, Fizi na Shabunda muri Kivu y’amajyepfo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mureke dufatanye mu kwamagana fdlr n;ibikorwa byayo bya buri munsi kuko aribyo bisubiza abanyarwanda inyuma

shabunda yanditse ku itariki ya: 20-07-2014  →  Musubize

FDLR ibangamira abanyarwanda baba muri Congo ibabwira ko abashaka gutaha bagomba kwicwa kugirango baboneuko babashyiramo ingengabitekerezo yabo, ariko bakwiye kubareka bagataha abatabishaka bakagumayo bonyine kuko abo banyarwanda ntibakwiye kubaho muri buriya buzima.

Ange yanditse ku itariki ya: 19-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka