Itegeko ry’itangazamakuru rirashimwa ko riharanira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo
Ingingo ya 13 y’itegeko rishya rigenga itangazamakuru yemerera umunyamakuru iyubahirizwa ry’ibanga rye nk’uko byari bisanzweho mu itegeko rya kera, ngo izafasha benshi kurushaho gutinyuka gutanga amakuru, nk’uko abayiganiriyeho batangaza.
Iyi ngingo igira iti: “Ibanga ry’umunyamakuru rigomba kubahirizwa ku birebana n’aho yataye inkuru, aho yakuye ibyo yanditse, ibyo yafashe mu majwi cyangwa mu majwi n’amashusho cyangwa ibyo yafotoye, kimwe n’inkuru yataye akayibika ku buryo bw’ikoranabuhanga.”
“Icyakora urukiko rushobora gutegeka umunyamakuru kuvuga aho yakuye amakuru, igihe bibaye ngombwa ko hakorwa iperereza cyangwa ikurikiranabyaha", nk’uko iyo ngingo isoza isobanura.
Kuba umunyamakuru yemerewe kutavuga uwamuhaye amakuru, benshi babibona ko ari ukurinda umutekano w’abatanga amakuru no kurema icyizere hagati y’umunyamakuru n’abamuha amakuru, hagamijwe ubwisanzure no kutagira impungenge ku bantu bose bifuza kugira icyo babwira itangazamakuru.
Uwitwa Kayishema Thierry yagize ati: “Kutavuga uwatanze inkuru ku munyamakuru ni ibinyamwuga cyane kuko hari igihe kumuvuga bishobora kugira ingaruka ku mutekano we, cyangwa bikaba byakumira gutanga amakuru cyane cyane areba ubutegetsi bwa Leta”.
Nubwo iyi ngingo yari isanzwe mu itegeko ryo muri 2009 ryateshejwe agaciro, ngo n’ubundi ntiyubahirizwaga, nk’uko Fred Muvunyi ukorera ikinyamakuru Izuba rirashe abibona, ariko ngo gutanga amakuru bigendana n’umuco wo kwisanzura, ndetse ngo u Rwanda rwateye intambwe igana ku bwisanzure bw’abaturage mu kugaragaza ikibari ku mutima.
Muvunyi avuga ati:“Mu nkuru zicukumbuye (investigative stories) bizafasha cyane umunyamakuru kwizeza uwo arimo gusaba inkuru, kuko azaba amwizeza ko azamugirira ibanga kandi nawe (umunyamakuru) atazabibazwa, kuko iyi ngingo imurengera; kandi kubibwira urukiko ntacyo bitwaye”.
Icyakora ubukangurambaga ku mategeko anyuranye arimo n’iri rigenga itangazamakuru, ngo burakenewe kuri benshi bataramenya amategeko abamenyesha uburenganzira bwabo mu gutanga ibitekerezo, nk’uko hari ababyifuza.
Ingingo ijyanye n’iyi, y’itegeko rigenga itangazamakuru mu gihugu cy’u Burundi ntiyashimishije abanyamakuru; bakaba bamaze igihe binubira kuba Inteko ishinga amategeko yo muri icyo gihugu, yemeje ko umunyamakuru asabwa kuvuga uwamuhaye amakuru buri gihe mu nkuru yakoze.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kugeza ubu hamaze gukorwa byinshi mu kuvugurura itangazamakuru mu rwanda,iri tegeko rero rirarengera umunyamakuru ndetse n’umuturage wagira impungenge ku makuru yatanga;ariko ntibizabe urwitwazo kuri bamwe mu guhimba ibinyoma bitwaza ko iri tegeko rigiyeho.