Itegeko rishya ry’umurimo rishobora gushyira abakoresha benshi mu bihano

Itegeko rishya rigenga umurimo ryasohotse mu igazeti ya Leta muri Nzeri 2018, rihana umukoresha wese umyuranyije n’iryo tegeko ry’umurimo no kurengera uburenganzira bw’umukozi.

Abakora isuku mu muhanda ni bamwe mu bahembwa make kandi nta n'ubwishingizi bagira
Abakora isuku mu muhanda ni bamwe mu bahembwa make kandi nta n’ubwishingizi bagira

Byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukuboza 2018, yahuje abakoresha bose bo mu Ntara y’Amajyaruguru na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan.

Mu bibazo byagaragajwe bibangamira abakozi, harimo imishahara mito, kutagira ubwishingizi mu kazi no gukoresha abana imirimo ivunanye.

Iryo tegeko rizarengera n’abakora imirimo badafite amasezerano yanditse, urugero rwatanzwe ni urw’abakozi bo mu rugo.

Mu bakozi bakora isuku mu mihanda baganiye na Kigali Today, baragaragaza imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo, zijyanye n’imishahara mito no kutagira ubwishingizi bw’impanuka, nk’uko uwitwa Mukasine Philomène yabivuze.

Yagize ati “Dukora mu mihanda ahantu hashobora kubera impanuka n’ibindi biza bitunguranye nk’iyo imvura yaguye, Imana niyo itwirindira mu gihe tubaho nta bwishingizi bw’impanuka.”

Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo, Rwanyindo avuga ko ibihano bitegereje umukozi utazubahiriza itegeko rishya ry'umurimo
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo avuga ko ibihano bitegereje umukozi utazubahiriza itegeko rishya ry’umurimo

Uwitwa Nyiranzabandora Xaverine we avuga ko umushahara muto bahembwa uhita umarwa n’imisanzu myinshi bagenda bakatwa ku buryo ayo bafata mu ntoki ntacyo abamarira.

Ati ”Duhembwa 6.000Frw, Sacco ikadukata 400Fr tugatahana 5600. Nyumvira nawe ayo mafaranga niba yatunga urugo mu gihe cy’ukwezi.

“Iby’ubwishingizi byo ntubitubaze ukoze impanuka ni ugupfa gutyo nk’ikimonyo, hari abacika amaguru, ubwo ni ukuborera aho agategereza urupfu.”

Karima Javan, umugenzuzi w’umurimo ku rwego rw’igihugu muri MIFOTRA, yagaragarije abakoresha ibyo bakwiye kwitondera byabakururira ibihano mu itegeko ryavuguruwe.

Mu byo yagarutseho cyane, ni abakoresha badashyira abakozi mu bwishingizi, itegeko rishya rivuga ko umukozi ukoze impanuka ku kazi atarateganyirijwe. Ngo ibyo RSSB yari kuzamwishyura bitangwa n’umukoresha utaramushinganishije.

Yavuze ko mu ngingo ya 17 yiryo tegeko rishya, ntibyemewe ko umukozi ahindurirwa umurimo agahabwa umwanya ufite agaciro kari hasi y’umushahara n’umwanya yariho.

Ati “Ingingo ya 17 ireba umukozi wari ku mwanya runaka, mu itegeko ryahinduwe, rivuga ko kubera inyungu z’ikigo umukoresha ashobora guhindurira umukozi umwanya, mu gihe mu itegeko rishya, umukoresha asabwa kumenya niba umwanya uhinduriye umukozi uhwanye n’uwo yariho n’umushahara ntugabanuke.

Abakoresha basabwe kugira imikoranire myiza n'abakozi
Abakoresha basabwe kugira imikoranire myiza n’abakozi

Ubundi umukoresha yabaga yamanura umukozi akamuvana ku bihumbi 400Frw ukamuzana kuri 200Frw, ubu ntibyemewe keretse habaye ubwumvikane ku mukozi n’umukoresha.”

Guhagarika umukozi mu gihe agikekwaho icyaha na byo biri mu byahindutse mu itegeko rishya. Umukozi ntagomba guhagarikwa mu gihe kirenze iminsi 30, icyo gihe iperereza iyo rigaragaje ku ari umwere, asubizwa mu kazi n’umushahara we w’ukwezi yamaze mu iperereza akawuhabwa.

Ingingo ya 22 muri iryo tegeko, irengera umukozi wahagaritswe mu gihe ikigo cyagize ikibazo cy’ubukungu, iyo umukoresha yinjije umukozi mushya munsi y’amezi atandatu arabihanirwa, itegeko rikarengera umukozi wahagaritswe.

Ingingo ya 117 ihana ukoresha umwana imirimo ivunanye, itegeko ry’umurimo ryo ku itariki 30 Kanama 2018, rivuga ko ufashwe akoresha umwana ashyikirizwa ubutabera agahanishwa igihano hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itanu, n’ihazabu kuva kuri miliyoni 2Frw kugeza kuri miliyoni 5Frw.

Umwana ufite imyaka16 yemerewe gusinya amasezerano y’akazi ariko akarindwa imirimo ivunanye, mu gihe ufite 18 yemerewe gukora imirimo iyo ariyo yose.

Ibindi byagarutsweho, nuko n’umukozi ufite amasezerano adasinye ahabwa uburenganzira. Urugero umukozi wo mu rugo nawe yemerewe ikiruhuko cy’umwaka gihabwa abakozi, iyo atagihawe umukoresha arabihanirwa.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yasabye abakoresha kubahiriza itegeko rishya rigenga umukozi, mu mikoranire myiza n’abakozi, mu gihe umukoresha azaba atayubahirije ngo azahanwa hakurikije amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Turabashimira cyane kubuvugizi mudukorera kuko muri rusange haro ibigenda bikemuka munzego zitandukanye zaba iza leta ndetse nizabikorera

Nkuko musanzwe mubikora rero mwatubariza ubuyobozi bwa compagnie yitwa remote group ltd ikora imirimo yubwubatsi bwamazu nimihanda ipamvu hari abakozi bahabwa akazi bakarangiza igihe cyigeragezwa kigenwa namategeko ariko ntibamenyeshwe ko bazahabwa amasezerano ya burundu cg ngo bahagarikwe mukazi kuko ibyo bibangamira umukozi bigatuma bimugora gukora plan ye ishingiye kumushahara ahembwa bikanamubuza uburenganzira bwo gukorana na za banki kugirango nawe abashe kwiteza imbere,
ikindi nuko hari abakozi batabona ubwizigame bwabo kuma konti kandi bakatwa amafaranga kumishahara ariko ugasanga ntiwigeze uzigamirwa.
Murakoze kudukorera ubuvugizi

elias yanditse ku itariki ya: 3-01-2020  →  Musubize

dukora muri companies zishinzwe gukwirakwiza ibinyobwa (skol beers)
ariko abakoreshabacu usanga batatwitayeho kuko ntamasezerano dufite, ntabwishingizi, ntabikoresho by’akazi dufite, ntasaha yo gutangira no gusoza akazi tugira ubworero usanga ari ikibazo kandi kgukora mwibibintu harimo impanuka kuko rinwebarimwe amakaziye aratugwira. urumvarero ibyobyose nitwetwimenya.
Mudufashe rwose ababakoresha bacu (distributors) baduhe amasezerano.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-11-2019  →  Musubize

Ibibazo biri mu mahoteri sinzi niba abashinzwe umurimo babizi abakoramo benshi ntibagira contract,ubwishingizi kandi bahozwa kunkeke kandi bahembwa make cyane cyane mu mahoteri ya mafamile muzanyarukire baobab(inyamirambo murebe!)

NTAKRUTIMANA aflodis yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

umukoresha arakurangura,hanyuma akagucuruza r.

elias yanditse ku itariki ya: 31-12-2018  →  Musubize

Amategeko y’abantu ariho kugirango muli human society habeho order.Ni kimwe n’amategeko Imana yaduhaye dusanga muli bible.Nkuko Imana ibivuga muli yesaya 48 umurongo wa 8,turamutse twumviye amategeko yayo,twagira amahoro menshi.Intambara,Sida,kwiba,gusinda,ubusumbane bukabije,akarengane,ruswa,gereza,army & police,gatanya z’abashakanye,etc...byavaho burundu.Ugereranyije n’ibihano abantu baha abatumvira amategeko,igihano Imana izaha abatayumvira nicyo gikomeye kurusha ibihano by’abantu.Abanga kuyumvira izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo,kandi ntabwo izabazura ku munsi w’imperuka.Soma Yohana 6:40 na Abagalatiya 6:8.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye.

ruzibiza yanditse ku itariki ya: 22-12-2018  →  Musubize

ukomerekeye mukazi,habura amezi 2ngo contract irangire ,abomukorana bakabongeza contract wowe ntibakongeze ugataha ntiwaba urenganye kdi utarakira neza?

mutagatifu venant yanditse ku itariki ya: 22-12-2018  →  Musubize

Abakoresha baratwangiriza bikomeye kutwima ikiruhuko akakiguhera igihe abishakiye byacangwamo ugahomba byaburundu ikiruhuko wemerewe warangiza ugaceceka ngo utiyubikira imbehe

Motari yanditse ku itariki ya: 21-12-2018  →  Musubize

nyabune ni muvuganire natwe abakora isuku kuma bank(e.g BPR)nahandi....kuko dukora nta contra dufite knd duhembwa make

alias jhni yanditse ku itariki ya: 21-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka