Itegeko rigena umushara fatizo riragezwa mu nama y’abaminisitiri vuba
Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) ruratangaza ko itegeko rishya rigena umushahara fatizo (minimum wage) riteganywa kugezwa mu nama y’abaminisitiri ngo baryemeze, rizabafasha kurushaho kuganira n’abakoresha ku bijyanye no guhemba abakozi neza.
Ibi ni bitangazwa na Eric Manzi, umunyamabanga mukuru wa CESTRAR, unemeza ko n’ubwo mu Rwanda hakiri kibazo cy’imishahara y’abakozi ariko nta wakwirengagiza aho igihugu kivuye ku buryo ibintu byose byahita bijya ku murongo.
Agira ati “Tumaze kuvugana kenshi ku mushinga wo gushyiraho umushahara fatizo niryo tuzagenderaho mu kuvugana n’abakoresha uburyo hazashyirwaho imishahara mishya. Nibyo turacyagendera ku bintu bya kera ariko twemeza ko uwo mushinga uzaca mu nama y’abaminisitiri mu buryo bwa vuba bizadufasha”.

Umunyamabanga mukuru wa CESTRAR ntasobanura neza igihe nyacyo iryo tegeko rishya rizagezwa imbere y’abaminisitiri. Itegeko rikigenderwaho mu guhemba abakozi ni iryashizweho ku wa 19 Werurwe 1974 riteganya amafaranga 100 ku munsi.
Muri iki gihe abakozi nabo bakomeje kwinubira umushahara babona bagasaba ko wazamurwa. Gusa mu bigo by’abikorera ho usanga ibi bibazo bikiri ku kigero cyo hejuru gereranyije no muri Leta.
Imibare y’agateganyo yavuye mu bushakashatsi bwa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta iragaragaza ko abakozi ba Leta bagera kuri 57,5% bagaragaza inyota yo kuva mu akazi barimo, bakajya gukomereza akazi ahandi bitewe ahanini n’ubusumbane mu mishahara.
Mu rwego rwo gukomeza gushaka icyafasha amasendika yo mu Rwanda kwiteza imbere mu bumenyi no mu mikorere, CESTRAR yatumiye amasendika yo mu Buyapani kugira ngo ayo mu Rwanda ayigireho.

Mu nama y’iminsi itanu yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 17/11/2014, inatumiwemo ibihugu bigera kuri 11 byo ku mugabane wa Afurika mu rwego rwo kwiga ku buryo amasendika yarushaho gufata abakozi neza.
Manzi yavuze ko nyuma y’imyaka 20 u Rwanda ruvuye muri Jenoside hari ibimaze gutera imbere ariko bakaba bafite gahunda yo gukomeza kumvisha abakoresha ko kubaha umukozi bigomba kuba umuco.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ni baryihutishe
ABAGENA IMISHAHARA BIHA MENSHI BAKIBAGIRWA ABANDI.......
uyu munyamabanga muuru avuze neza rwose u rwanda hari ibyo rutarageraho nko kurinagniza imishara y’abakoze mu nzego zitandukanye ariko nunze murye ntabwo ari ibntu wakora akanya gato ngo bigerweho urebye naho igihugu cyacu kivuye usanga hari ibimaze kugerwaho