“Itegeko-nshinga rikurikizwa ni itegeko-nshinga ririho” - Perezida Kagame

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/06/2013, Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abanyamakuru asubiza ibibazo byinshi ku buzima bw’igihugu. Ikiganiro cyibanze cyane kuri ejo hazaza h’u Rwanda, aho abanyamakuru bamubazaga uko bizagenda muri 2017 ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye.

Perezida Kagame yafashe umwanya muremure asobanurira abanyamakuru ko igisubizo atagifite ako kanya, ariko abibutsa ko yatanze umukoro kugira ngo abantu barebe uko bizagenda.

Yagize ati: “Ibizakorwa byose bizashingira ku nkingi eshatu arizo “amahinduka (change), iterambere (progress) rigomba gukomeza ndetse no kugira amahoro arambye (stability).

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikiganiro cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikiganiro cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Kagame yavuze ko kimwe n’ibindi byose itegeko-nshinga naryo rigira ubuzima. “Itegeko-nshinga riravuka kandi bigira uburyo bikorwamo”. Yongeyeho ko itegeko-nshinga ririho ubu aryubahiriza kandi yemeza ko irizaba ririho mu 2017 azaryubahiriza nta kabuza.

“Ibyavuzwe na Kikwete tubyitirira uwabivuze”

Umwe mu banyamakuru yabajije Perezida Kagame niba ibyo Perezida wa Tanzaniya ahurutse kuvuga ko u Rwanda rukwiye gushyikirana na FDLR, ataba yarabivuze mu ijwi rya bimwe mu bihugu by’ibihangange kw’isi.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro n'umukuru w'igihugu babonye umwanya uhagije wo kubaza ibibazo bitandukanye.
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro n’umukuru w’igihugu babonye umwanya uhagije wo kubaza ibibazo bitandukanye.

Kagame yamusubije ko kugeza uyu munsi ibyavuzwe byitirirwa uwabivuze kuko nta wundi abona yaba avugira. Perezida Kagame yakomeje yibaza niba abayobozi bumva ingaruka z’ibyo bavuga kuko byanze bikunze ingaruka ziba zigomba kubaho.
Ati: “Mbere y’uko (Perezida Kikwete) avuga hari undi witwa Mtikila wari wabanje kwandika ibintu byuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside ntihagira umukoma, ku buryo nibajije niba bidafitanye isano.”

“U Rwanda ntiruzasubira aho rwavuye mu myaka 20 ishize”

Mu gihe hiteguwe ko bamwe mu banyapolitiki basanzwe bafite amashyaka akorera hanze bigiye gutahuka mu minsi micye, kandi bavuga ko baje guhangana Perezida Kagame, yavuze ko ari uburenganzira bwabo kugaruka mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko icya ngombwa ari uko bubahiriza amategeko kuko ntawe ushobora gusubiza u Rwanda aho rwari ruri mu myaka 20 ishize.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kandi havugiwemo ibijyanye n’ubukungu bw’u Rwanda, impamvu zatumye umukuru w’igihugu ahindura Guverinema mu minsi yashize.

Perezida Kagame kandi yagize n’icyo avuga ku mupira w’amaguru mu Rwanda no ku ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bizwi neza ko ayibereye umwe mu bafana b’imena.

(Biteganyijwe ko ikiganiro cyose cyamaze hafi amasaha abiri kiza guca kuri television y’u Rwanda kuri uyu mugoroba).

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 3 )

Erega ni wowe dukeneye rwose ntawundi!! kuko aho warugejeje birasaba imyitozo ihambaye ngo hagire undi ubasha kukunganira!

rwamazi yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Aho wavuze ukuri kandi nyamara turagukeneye rwose , kuko u Rwanda rutagufite mu myaka iri imbere njyewe ntabwo ndubona neza pee! murakoze cyari igitekerezo cyanjye!

muhawenimana yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

ni byo koko hakurikizwa amategeko ariho kandi nibyo abayobozi bose b’igihugu bakwiye kwitwararika kandi bakanaryubaha, itegeko nshinga rireba buri wese ufite ubwenegihugu bw’u rwanda kandi akaba atuyemu gihugu, rero nta muntu n’umwe wajya hejuru yaryo.

tegeka yanditse ku itariki ya: 16-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka