Iteganyagihe rya gakondo rigiye guhabwa agaciro
Abateganya igihe mu buryo bwa gakondo bakunze kwitwa abavubyi bagiye kwitabwaho, kuko ubumenyi bafite ku by’ikirere byemejwe ko bufite ireme.
Iki kigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyafashe umwanzuro wo kutongera kwirengagiza abavubyi gakondo, nk’umuyobozi wacyo Ntaganda Semafara yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa kane taliki 29Ukwakira 2015.

Yagize ati “Ubumenyi abavubyi bagira akenshi usanga bufite ishingiro kuko bifashisha ibintu biriho cyane cyane nk’inyamaswa, bakareba uko zitwara mu gihe imvura igiye kugwa.”
Yatanze urugero ku nyoni zitwa gashwi zimenya ko imvura igiye kugwa zikaguruka, zikajya kure y’aho zari ziri. Avuga ko abateganya igihe rya gakondo ari byo baheraho bazisesengura bakamenya icyo bivuze.
Yongeraho ko ubumenyi bwabo bushyizwe hamwe n’ubwa kizungu, bishobora kugira icyo bwonera mu kunoza amakuru y’iteganyagihe agezwa ku baturage baba bayakeneye.

Twahirwa Anthony, ushinzwe iteganyagihe muri Meteo Rwanda, yavuze ko hari ibindi bihugu bikorana n’abafite ubumenyi gakondo kandi bikagenda neza.
Ati “Ibihugu nka Kenya na Tanzaniya bimaze igihe bikorana n’abavubyi, ubumenyi bwabo bakabubyaza umusaruro, bityo natwe tugiye kuzabahamagara dukorane inama turebe uburyo twafatanya.”
Ku bijyanye n’inzitizi iki kigo gihura na zo bigatuma rimwe na rimwe amakuru batanga ajya anyurana n’ukuri, Twahirwa yagaragaje zimwe muri zo.
Ati “Hari nk’ibipimo bifatirwa ku cyogajuru kiba kiri mun kirere kure cyane (kilometero 300 uvuye ku butaka), hari kandi ubuke bwa "stations " bafatiraho bipimo, aho yavuze ko hagati ya station n’indi hari Km nibura 10 kandi ngo muri iyo ntera hari binshi bihindagurika buri kanya.”
Ikindi ngo hari igihe bavuga ko imvura igiye kugwa bitewe n’igicu ibipimo byerekanye, mu kanya gato hakaza umuyaga mwinshi ukakijyana ahandi, ntibe ikiguye.
Mu rwego rwo guhanga na ziriya nzitizi, Meteo Rwanda ubu ivuga ko ifite uburyo bubiri bwo gufata ibipimo, bwuzuzanya kugira ngo amakuru atangwa abe yagabanyijwemo amakosa.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu minsi myinshi bari bavuze ko twabonye icyuma cya mbere ku isi mu by’iokirere none dusubiye kuraguza .Buri gihe Afurika iba iri inyuma kabisa!!!!! Abandi bakora ibyuma bivumbura indi mibumbe,twe ntidushoboye kubikore kubigura ndetse no gukoresha utwo baba baraduhaye?Z physique tyrazipfanye twaraziruhiye iButare no hanze !!!UMWIRABURA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!