Iteganyabikorwa ritanoze rituma ibikorwa by’imishinga bitaramba

Umuryango ‘Girl Smile Rwanda’ uratangaza ko iyo imiryango mito itegamiye kuri Leta idakora iteganyabikorwa rinoze, ibikorwa byayo bitajya biramba.

Ni mu bikorwa byo kubakira ubushobozi imiryango mito itegamiye kuri Leta, mu bijyanye no gutegura iteganyabikorwa, ndetse no kunoza imicungire n’imikoreshereze y’umutungo, byabaye kuva kuwa 27 Kamena kugeza kuwa mbere Nyakanga 2019.

Ibyo bikorwa byo kubakira ubushobozi imiryango mito itegamiye kuri Leta byatangiriye ku miryango itatu, nayo ikazasangiza indi miryango ku bumenyi bahawe.

Ndebwashuri Christian, umwe mu bateguye ibyo bikorwa, avuga ko imiryango mito itegamiye kuri Leta iyo igitangira usanga nta buryo buhamye bwo gutegura iteganyabikorwa, ngo igaragaze neza ibibazo bihari n’uburyo bizakemuka, ari nabyo ahanini biyiviramo gutakaza abaterankunga.

Agendeye ku rugero rwo kurwanya uburaya, Ndebwashuri agira ati “Niba uvuze abakora uburaya urugero, ukabona ko babangamiye sosiyete muri rusange, ariko nta kintu ugendeyeho nk’ikimenyetso ngo ugaragaze uburyo wabafasha mu buryo buziguye, ugasanga rimwe na rimwe niba unabonye umuterankunga uhise umutakaza”.

Umwe mu batanze amahugurwa
Umwe mu batanze amahugurwa

Ndebwashuri kandi avuga ko iyo imiryango ikoze gutyo ibikorwa byayo bitaramba, kuko bahora bakora ibikorwa bituzuza ibyabanje.

Ati “Iyo bakoze batyo, ibikorwa ntibiramba kuko ukora igikorwa uyu munsi, ejo ugakora ikindi, mbese ugasanga uri gutatanya imbaraga icyo ukoze nti kibe cyuzuza icyabanje.

Niba uyu munsi wakoze ku bigendanye no gukumira inda zitateguwe, ejo hagakwiye kubaho kureba noneho uburyo bwo gufasha abahuye n’icyo kibazo, ubashakira uburyo babaho. Naho niba uyu munsi ugiye mu nda z’indaro, ejo ukajya mu kurwanya SIDA, ejobundi mu bakora uburaya, n’ibindi n’ubwo uba uri gukora ibikorwa by’ingirakamaro, ariko uba uri gutakaza imbaraga”.
Yongeraho ko ibyo biterwa n’uko nta teganyabikorwa rinoze uba warakoze, kuko ugomba gukora kuburyo ibikorw uri gukora bigira urukurikirane rufite injyana.

Abahagarariye imiryango mito itegamiye kuri Leta kandi, banongerewe ubushobozi ku kugaragaza imikoreshereze y’umutungo, kuko nabyo biri mu bikorwa nabi muri iyo miryango.

Ndebwashuri avuga ko iyo ikoreshwa ry’umutungo ridagaragazwa neza, akenshi imiryango nabwo itakaza abaterankunga.

Ati “Akenshi umuterankunga aba ashaka ngo umwereke uko wakoresheje amafaranga yaguhaye. Iyo rero bitakozwe neza, hari ubwo bayakoresha ntibabashe kubigaragaza”.

Vivianne Umuhire, umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu muryango ‘Girl Smile Rwanda’, avuga ko ubushobozi bongerewe bari babukeneye cyane kuko hari ibyo bakoraga nabi.

Ati “Twasanze twabikoraga, ariko uburyo byanditsemo ugasanga biravangavanze, kuburyo utagaragaza ngo ibi biravuga kuri sheki (check), uburyo isinywa, uburyo iburizwamo, abayisinya, n’ibindi”.

Yungamo ati “Twasanze ikiza ari uko twabisubiramo tukabyandika neza, kuburyo n’undi wese utari umu kontabure ashobora kubireba agahita abona uko amafaranga yagiye akoreshwa bimworoheye”.

Ku bijyanye n’iteganyabikorwa, abitabiriye ibyo bikorwa bavuga ko basanze hari ibyo bajyaga bategura mu buryo buvangavanze, bakaba barigishijwe uburyo nyabwo bwo kunoza iteganyabikorwa, bagendeye ku ntego z’umuryango.

Bavuga kandi ko nibashyira mu bikorwa neza ubushobozi bongerewe, bizafasha imiryango yabo gukora neza kandi ikagera ku ntego yihaye ijya gushyirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka