Itangazamakuru mu Rwanda riracyafite ubukene bw’amafaranga n’ubw’ubumenyi - RGB

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB) rwatangaje Igipimo cy’Iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwanda kigaragaza ko Ibitangazamakuru n’abanyamakuru ubwabo, bagikeneye igishoro cy’ubumenyi n’amafaranga byabafasha gukora kinyamwuga.

Abitabiriye imurikwa ry'Igipimo cy'Iterambere ry'Itangazamakuru no kwizihiza Umunsi nyafurika w'Itangazamakuru
Abitabiriye imurikwa ry’Igipimo cy’Iterambere ry’Itangazamakuru no kwizihiza Umunsi nyafurika w’Itangazamakuru

Urwego RGB rwatangaje ubu bushakashatsi bukozwe ku nshuro ya kane, mu gihe hizihizwaga umunsi nyafurika w’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021.

Ubushakashatsi bwa mbere bwakozwe muri 2013 ku bijyanye n’Iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwanda bwarihaye amanota 60.7%, ubwa kabiri bwo muri 2016 bwagaragaje ko ryari rigeze kuri 69.6%, ubwo muri 2018 bwaryerekanye ko rigeze kuri 72.4%, naho ubw’uyu mwaka wa 2021 bwerekana ko Itangazamakuru rigeze ku manota 80.6% mu gutera imbere.

Mu byiciro bitanu bishingirwaho mu gutanga amanota ku Itangazamakuru n’abarikoramo, hari ikijyanye n’amategeko hamwe na politiki biryorohereza gukorera mu gihugu, cyaje ku isonga mu kugira amanota 91%.

Muri iki cyiciro ni ho haza ibijyanye n’Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bwahawe amanota 86.4%, ubwisanzure bw’Itangazamakuru bwagize 93.7%, uburenganzira mu kubona amakuru bufite 94.7%, kwigenga mu bijyanye n’imyandikire cyangwa kuvuga biri kuri 87%, ndetse n’uburenganzira bw’abanyamakuru mu kurinda(guhisha) uwabahaye amakuru buri kuri 93.3%.

Ibyiciro bitanu byashingiweho mu gukora ubushakashatsi
Ibyiciro bitanu byashingiweho mu gukora ubushakashatsi

Icyiciro cya kabiri kijyanye no kugira urunyurane(ubwinshi) bw’ibitangazamakuru cyahawe amanota 87.3%, uruhare rw’Itangazamakuru mu guteza imbere Imiyoborere na Demokarasi rwahawe 87.3%, ndetse n’uburyo bwo kubona amakuru bwahawe amanota 77.8%.

Icyiciro cyahawe amanota make kurusha ibindi ni ikijyanye n’Ubushobozi hamwe n’Ubunyamwuga cyahawe amanota 62.4%.

Iki cyiciro kivugwamo ibijyanye n’abanyamakuru bahugukiwe neza iby’umurimo bakora, ubunyamwuga bakorana, ibikoresho bifashisha, kwishimira aho bakorera, ubushobozi bafite mu kwigenzurira ibyo bavuga, ndetse n’Ubushobozi bw’ibigo bakorera mu kwitunga no guhemba abakozi mu buryo burambye.

Ubu bushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko abakorera Itangazamakuru babihugukiwemo neza bangana na 59.6%, kubahiriza ubunyamwuga biri ku rugero rwa 57.3%, kuba Abanyamakuru bakora mu buryo bubanogeye bihabwa amanota 74.3%.

Umuyobozi w'Ishami ry'Itangazamakuru muri RGB, Jean Bosco Rushingabigwi ni we wasobanuye ibikubiye muri Raporo igaragaza uko Itangazamakuru rihagaze mu Rwanda
Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru muri RGB, Jean Bosco Rushingabigwi ni we wasobanuye ibikubiye muri Raporo igaragaza uko Itangazamakuru rihagaze mu Rwanda

Ubu bushakashatsi bunagaragaza ko kwigenzura neza kw’Abanyamakuru mu byo bavuga biri ku rugero rwa 67.6%, kuba ibitangazamakuru byaba byihagije mu bikorwa remezo bifasha gukora umwuga w’Itangazamakuru neza biri kuri 52.9%, hanyuma hakaza ikijyanye ko kugira ubushobozi bwo kwibeshaho no guhemba abakozi ngo kiri ku rugero rwa 57.6%.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi avuga ko gushinga igitangazamakuru mu Rwanda bitagoye, akaba ari yo mpamvu hamaze gushingwa ibinyamakuru byinshi, ariko ubunyamwuga n’amafaranga yo gukoresha ngo biracyabura mu bitangazamakuru byinshi.

Umuyobozi wa RGB agira ati “Ikijyanye no kwigenzura abanyamakuru ubwabo ni bo bazagishyiramo imbaraga, kunoza politiki n’amategeko bizagirwamo uruhare na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe na RGB, hanyuma ikijyanye no gushobora mu buryo bw’amafaranga turimo kugikorera icyegeranyo kigaragaza uburyo Itangazamakuru ryakwibeshaho, tuzaganira ku buryo ryakwinjira mu bucuruzi ariko bigakorwa kinyamwuga”.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi

Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi muri uyu mwuga, Oswald Mutuyeyezu, avuga ko Itangazamakuru ryigenga ari ryo rifite ikibazo kuko irya Leta ryo rihabwa ubushobozi buvuye mu Ngengo y’Imari y’Igihugu.

Mutuyeyezu akavuga ko Itangazamakuru rya Leta rikwiriye guharira iryigenga ibijyanye no kwamamaza, kugira ngo ribone amafaranga yo kuribeshaho no kwishyura Urwego Ngenzuramikorere RURA n’ubukode bw’iminara y’Ikigo cya Leta gikora Itangazamakuru ari cyo RBA.

Mutuyeyezu yagize ati “Niba Leta ishaka ko Itangazamakuru ryigira rikanisanzura, wenda ayo mafaranga yishyurwa iminara n’imirongo (amaradio avugiraho) yavaho, ikindi Ikigo RBA cyagombye gutungwa n’abaturage twese aho kurwanira n’ibitangazamakuru byigenga amasoko yo kwamamaza.”

Igipimo nk’iki gisuzuma ibijyanye n’iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwanda kizongera gukorwa mu yindi myaka ibiri iri imbere, ubwo bazaba basuzuma niba ibyanenzwe muri uyu mwaka wa 2021 byarakosowe.

Imbuga nkoranyambaga na zo zakozweho ubushakashatsi na RGB, ikaba ishyira Whatsapp ku mwanya wa mbere mu kwitabirwa na benshi
Imbuga nkoranyambaga na zo zakozweho ubushakashatsi na RGB, ikaba ishyira Whatsapp ku mwanya wa mbere mu kwitabirwa na benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka