Isuzuma ry’imihigo rizareba ibikorwa bigaragarira buri wese
Itsinda rishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo rivuga ko ntawe uzabeshya mu isuzuma ry’imihigo y’umwaka 2011-2012, kuko harimo gusuzumwa ibikorwa bifitiye abaturage inyungu nyinshi kandi zirambye, harimo ibikorwaremezo, ubwinshi bw’ibitunga abaturage, imiturire, n’ibindi.
Muri iki gihe, imihigo irimo gusuzumwa, nta guhisha ibitagenda neza kuko bizaba byigaragaza; nk’uko byatangajwe na Gatera Jean D’amour, umuhuzabikorwa w’imihigo mu kiganiro itsinda riyobowe na Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ryagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 14/06/2012.
Abisobanura muri aya magambo: “Ibyo uturere twasinyanye na Perezida wa Repubulika ko bizagerwaho ubu bigomba kuba byararangiye. Si igikorwa bakora umunsi umwe ngo kirangire, kuko hari abumva bari busurwe bagakora isuku, oya”.
Imihigo kandi ngo siyo mpamvu y’ihutazwa ry’abaturage rikunze kugaragara, ahubwo ngo ni imiyoborere mibi iranga bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’abanze; nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yasobanuriye abanyamakuru.
Minisitiri Musoni ati “Niyo mpamvu twashyizeho gahunda yo guhwitura, kujya inama, byaba na ngombwa tugahana abadaha agaciro abo bayobora.”
Inzego ziyobora utugari nizo nyinshi zikirangwa no guhutaza abaturage, ari nayo mpamvu abayobozi batwo barimo guhabwa amahugurwa ku miyoborere myiza; nk’uko Minisitiri Musoni atangaza.
Kuva tariki 13/06/2012 kugeza 14/07/2012 itsinda rishinzwe kugenzura ishyirwamubikorwa ry’imihigo ririmo kuzenguruka mu gihugu hose bakajya mu biro by’uturere kureba ibyo twahize mu mpapuro niba byaragezweho, hanyuma bagakurikizaho kujya kwirebera aho ibyanditswe mu mpapuro biherereye.
Iri tsinda rigizwe n’abakora mu biro bya Perezida wa Repubulika, abakora mu biro bya Ministiri w’intebe n’izindi Ministeri zigera ku munani, Ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB), Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA), Imiryango ya Sosiyete Sivile, Urugaga rw’abikorera (PSF), ndetse n’abahagarariye Intara uko ari enye hamwe n’Umujyi wa Kigali
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|