Isura y’ibiro bishya by’Akarere ka Nyamasheke byatwaye arenga Miriyari 1RWf
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke butangaza ko mbere y’ukwezi kwa Gicurasi 2017 bazataha ibiro bishya by’ako karere bizabafasha kunoza imikorere.

Ibyo biro bishya bigizwe ni inyubako y’amagorofa atatu, izuzura itwaye abarirwa muri Miriyari imwe n’ibihumbi 600RWf. Kuri ubu bari kuyikoraho imirimo ya nyuma kugira ngo itangire gukorerwamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien avuga ibyo biro bishya bizanoza imikorere kuko ubusanzwe abakozi bakoreraga ahantu hane hatandukanye ku buryo byabavunaga gukorera hamwe kubera intera yabaga iri hagati y’ibiro.
Agira ati “Iyi nzu yakoreragamo abakozi bakeya abandi bagakorera ku biro by’akagari. Ntabwo byari byoroshye kubikurikirana ariko icyo dushaka ni ugukorera ahantu heza no gukora abakozi begeranye bityo bigatuma batanga serivisi nziza.”
Akomeza avuga ko nibimuka, izo nyubako bakoreragamo zitazasenywa kuko ngo hazatekerezwa ikindi kintu cyakorerwamo cyangwa izindi serivizi zidafite aho zikorera.

Inyubako y’ibiro bishya by’Akarere ka Nyamasheke yatangiye kubakwa muri 2014. Yagombaga kuzura muri 2015 ariko ngo idindizwa n’ibibazo bitandukanye birimo guhindura inyigo y’ubutaka. Ikindi cyayidindije ngo ni uko bahinduye ibikoresho byagombaga kuyubaka.
Akarere ka Nyamasheke kugeza ubu kakoreraga mu nyubako amakomini yakoreragamo. Bagendaga bayivugurura kubera gusaza.




Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
guhindura inyigo bikorwabitese muvandimwe, iyo uhinduye inyigo se ubona UMURENGE wa REMERA? Ariko uwo murenge ushobora kuba umeze neza pe!
kugira imibereho myiza ni ukugira:
– ubuyobozi bwiza bukorera ahantu heza
– Amazi meza
– Imirire myiza
– Isuku n’Isujura
– Mutuel de sante
– Uburyo bw’Itumanaho
– Hamwe n’ ikoranabuhanga.
komeza utere imbere , natwe urubyiruko rwawe turagushyigikiye.
ibi bintu bavuga byo guhindura inyigo ,...ubwo ntibiba bihishe techniques se buriya?
Ahubwo se uyu ubu si umurenge wa Remera?? Hahhahha