“Isura y’abicanyi twarayihanaguye”-Ushinzwe guhuza ingabo n’abaturage
Ushinzwe ibikorwa byo guhuza ingabo n’abaturage mu turere twa Karongi na Rutsiro, Cpt Twagira Vianney aratangaza ko isura y’abicanyi u Rwanda rwari rufite mu mahanga rwayihanaguye burundu none ubu igihugu kifuzwa n’amahanga.

Ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwo mu murenge wa Twumba mu karere ka Karongi nyuma y’igikorwa cyo gutunganya umuhanda ujya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, Cpt Twagira yababwiye ko igihe u Rwanda rwafatwaga nk’igihugu cy’abicanyi ubu cyarangiye burundu.
Yatanze urugero rw’uko ubu u Rwanda rusigaye rwiyambazwa n’amahanga mu butumwa bwo kurinda amahoro ku isi, kugeza n’aho u Rwanda ruhabwa ijwi mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano.
Ibi byose Abanyarwanda babigezeho kubera urukundo bafitiye igihugu, urukundo ruhuriza hamwe ingabo n’abaturage mu bikorwa byo kubaka igihugu, ibintu bitigeze bibaho muri Leta yakoze Jenoside; nk’uko Cpt Twagira yabisobanuriye urubyiruko.

Cpt Twagira yasobanuye ko imbaraga z’urubyiruko zakoreshejwe mu gusenya igihugu, ubu noneho zirimo gukoreshwa mu kubaka ejo heza, nk’uko insangamatsiko yo kwibuka Jenoside uyu mwaka ibishimangira.
Umuganda wo gukora umuhanda ujya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero watangiye ahagana mu masaa mbili z’igitondo urangira ku gica munsi.
Witabiriwe n’urubyiruko rutagira ingano, buri wese n’igikoresho cye basibura imigende, ahari ibinogo barahasiba, ingabo na polisi nabo bari bivanze n’abaturage babaye umwe.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Capt Vianney TWAGIRA n’umuyobozi mwiza ndamwemera cyne, ndamwibuka twiganye mu ishami ry’ubuganga ku Gisenyi, ndishimye kubona nsomye inkuru ye nziza.