Isuku ikwiye kuba umuco uhoraho - Guverineri Kayitesi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aratangaza ko isuku ikwiye kuba umuco uhoraho, abaturage bagatana no kubana n’ibihuru n’ibishingwe ku mbuga z’aho batuye cyangwa bacururiza.

Guverineri Kayitesi yafatanyije n'abacururiza ahitwa mu Kivoka kuyora ibishingwe
Guverineri Kayitesi yafatanyije n’abacururiza ahitwa mu Kivoka kuyora ibishingwe

Guverineri Kayitesi yabitangaje tariki 17 Gicurasi 2022 mu gitondo mu mujyi wa Muhanga ahacururizwa ibiribwa hanakunze kugaragara imyanda, iterwa n’ubwo bucuruzi nyamara hari ikompanyi yatsindiye isoko ryo gukubura aho hantu.

Guverineri Kayitesi avuga ko isuku nimara kuba umuco bizajyana n’ibikorwa bigari byo kugera igihe cyo kuvugurura aho bakorera, bakabyibwiriza kuko na ho uko iminsi ishira hagenda handura ariko ba nyiri amazu bakumva batavugurura ku gihe bigasaba kubibutsa.

Guverineri Kayitesi atangaza ko igitondo cy’isuku ari n’umwanya wo kuganira ku bibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage, haba abo mu cyaro n’abo mu mujyi, kimwe no gukangurira abaturage kurushaho kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo.

Guverineri Kayitesi avuga ko ku bacuruzi bitashoboka ko batanga serivisi nziza igihe badafite isuku mu bikari by’aho bakorera cyangwa aho bacururiza, agasaba ko abakomeje kubika ibishingwe mu ngo bakwiye kubikuraho hakiri kare, ubuyobozi nabwo bukagenzura ko byubahirizwa.

Ati “Ni twe nk’abayobozi bikwiye guheraho kandi tukabiganiriza abaturage kandi barabyumva, hari n’aho abaturage ubwabo batwereka ko bifuza kwikorera isuku, abayobozi bose baba bafite impinduka bakwiye kuzana mu baturage bayobora kugera igihe isuku ibereye umuco kuko ntabwo isuku ikeneye indi ngengo y’imari”.

Agaragaza ko kugira ngo isuku ibe umuco ihera ku muntu ku giti cye, gusukura neza aho arara, aho arira, aho atuye, mu nkengero zaho, bikagenda bigera ku baturanyi bikagarukira mu Isibo bikagera ku zindi nzego.

Kayitare uyobora Akarere ka Muhanga na we yari mu bakubura imbere y'amaduka yo mu Kivoka
Kayitare uyobora Akarere ka Muhanga na we yari mu bakubura imbere y’amaduka yo mu Kivoka

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko Umunyarwanda adakwiye kubana n’umwanda kuko indwara nyinshi zigaragazwa n’abaganga zishingiye ku mwanda, kandi ko imyanda yakuweho itongera kuhagaruka.

Agira ati “Ubanze wihereho mu rugo kuko n’iyo waba ufite umukozi uhemba mu rugo hari ibyo uba ugomba kwikorera muhereye mu isibo, ni mwe mukwiye kumenya aho mukora kubera ko nimwe muzi ahari umwanda”.

Guverineri Kayitesi avuga ku kibazo cy’abacuruzi bavuga ko batanga amafaranga y’isuku badakwiye kwitabira umuganda w’Igitondo cy’isuku, ibyo ngo ntabwo bikwiye kugenderwaho kuko iyo bamaze kurunda ibishingwe ku mihanda, nabwo haba habaye umwanda bityo ko na bo bakwiye kwifatanya n’abandi.

Agira ati “Ntabwo hose birumvikana neza, hari n’aho bamwe bafata uyu mwanya nk’uwo gufunga cyangwa wo kuryama, ariko turifuza ko isuku iba umuco kuko mu Ntara y’Amajyepfo iyi gahunda ntabwo izahagarara”.

Guverineri Kayitesi yaganirije abaturage ko isuku ikwiye guhera ku muntu ikagenda yagukira ku bandi
Guverineri Kayitesi yaganirije abaturage ko isuku ikwiye guhera ku muntu ikagenda yagukira ku bandi

Bamwe mu bacururiza mu dusantere tw’ubucuruzi twa Mubuga na Kivoka mu mujyi wa Muhanga bagaragaza ko kuba Guverineri azinduka akaza kwifatanya na bo mu gukora isuku, bibakuramo ubunebwe kandi bikabereka ko kuba nta suku ibaranga ari ikibazo gikomeye.

Umwe mu bacururiza mu Kivoka avuga ko hari hakunze kuza gukuburwa n’abashinzwe isuku babihemberwa, ariko ugasanga hari nk’aho basize hadasukuye neza ku buryo buri wa kabiri bazajya babyikorera, ahasigaye hadasa neza bakagira uruhare mu kuhasukura.

Avuga kandi ko abaturage bo mu mujyi usanga bamena imyanda hirya no hino na wo ukaba atari umuco mwiza, kuko imyanda ivuye mu mujyi igana mu nkengero zawo na byo byaba ntakamaro kabyo, akavuga ko bazafatanya n’abayobozi iyo myanda ikajya itahurwa igakurwaho n’abayihashyira bakaba bafatwa bakabihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka