Isuku igomba guhera mu mutwe ikabona kugaragara ahandi - Senateri Gakuba

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon Jeanne d’Arc Gakuba asaba abaturage batuye umujyi wa Kigali kugira umuco w’isuku mu mitekerereze yabo, bagahora iteka batekereza kuyinoza badategereje ababibibutsa.

Hon Jeanne d'Arc Gakuba Visi Perezida wa Sena y'u Rwanda
Hon Jeanne d’Arc Gakuba Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda

Yabitangaje kuwa gatanu 08 Gashyantare 2019 ubwo yari yifatanyije n’ubuyobozi bw’umurege wa Remera mu karere ka Gasabo, mu bukangurambaga ku isuku n’umutekano.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe muri uyu murenge wa Remera, hagamijwe ko isuku n’umutekano byimakazwa, uwo murenge ugakomeza kuza ku isonga mu kwesa imihigo.

Muri ubu bukangurambaga hazibandwa ku bikorwa byo gushishikariza abaturage kugira isuku y’ibikoresho byo mu ngo, gusinyana amasezerano na kompanyi zikusanya zikanatwara ibishingwe, kubungabunga isuku mu busitani, kwirinda icyondo n’ivumbi, kwirinda ibiyobyabwenge, uburaya ubusabirizi n’ubuzererezi, kwirinda urusaku mu nsengero no mu tubari, kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ibindi.

Visi perezida wa Sena Hon Jeanne d’Arc Gakuba nawe utuye muri uyu murenge yasabye abawutuyemo ndetse n’ubuyobozi kumva ko isuku ari umuco, bakayibungabunga badategereje ko hari abazaza kuyigenzura.

Abafatanyabikorwa b'umurenge w Remera mu isuku basinyanye imihigo
Abafatanyabikorwa b’umurenge w Remera mu isuku basinyanye imihigo

Yagize ati” Iyo mu mutwe hatekereza neza, humva neza izo gahunda bituma no kuzishyira mu bikorwa byoroha ntibibe agahato cyangwa igihano, cyangwa se ngo bibe gahunda usabwa kumurika ko wayitunganyije.Mbese ni uguhozaho”.

Mu gutangiza ubu bukangurambaga kandi umurenge wa Remera wanasinyanye imihigo n’abafatanyabikorwa bazafatanya mu kwita ku isuku n’umutekano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa remera Jean Sauveur Kalisa avuga ko bagiye guhagurukira rimwe bakita ku mihigo basinye, kuburyo umuntu wese uzajya agera muri Remera azajya asanganirwa n’isuku n’umutekano.

Ati” Aba bafatanya - bikorwa twasinyanye imihigo, tugiye guhagurukira rimwe twese.Tuamnuke tujye mu baturage, tubaganirize. Turashaka ko umutekano uzaba 100%, turifuza ko isuku igomba kuba igaragarira buri wese, waba ubishaka cyangwa utabishaka ukaba uzi ko muri Remera ikiharanga ari isuku n’umutekano”.

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’uyu murenge mu isuku bavuga ko bashimira abaturage bawo uburyo bamaze kumva ko isuku ibareba, bakaborohereza mu mikoranire.

Basaba kandi abaturage gukomeza kwita ku isuku y’aho batuye ndetse n’imihanda yo muri uyu murenge, kugorango umurenge wabo ukomeze kuba ku isonga mu isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo nuko abantu bose badatekereza kimwe.Urugero,ntabwo umunyepolitike atekereza kimwe n’umuhinzi,umukanishi,umwarimu,...Buri wese akurura yishyira.Abanyepolitike Pilato na Herode,ntabwo batekerezaga kimwe na Yesu cyangwa Pawulo.Mu gihe Pilato yigishaga ibyerekeye imisoro (Taxes),Yesu na Pawulo birirwaga mu nzira babwiriza abantu ibyerekeye ubwami bw’imana.Bakabereka inzira ijyana ku buzima bw’iteka n’umuzuko wo ku munsi w’imperuka.Umunyapolitike,ibyo ntacyo bimubwiye.Yirebera politike gusa.Abantu turatandukanye cyane.Mu bitekerezo no mu bikorwa.Twe twirirwa tubwiriza ubwami bw’imana,usanga abatwumva ari bake cyane.Abantu baba bibereye muli shuguri,politike,etc...

gatera yanditse ku itariki ya: 9-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka