Isuku igiye kwitabwaho nk’ivanjiri mu Kiliziya – Guverineri Musabyimana
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude atangaza ko muri iyo Ntara isuku igiye kurushaho kwitabwaho nk’uko ivanjiri yitabwaho mu Kiliziya.

Yatangaje ibi ubwo yagiranaga ikiganiro n’abayobozi batandukanye bo mu turere tugize Intara y’Amajayaruguru, tariki ya 28 Werurwe 2017.
Guverineri Musabyimana ahamagarira abayobozi guhindura ingamba zari zisanzweho kugira ngo ikibazo cy’isuku idahagije kivugwa mu Ntara y’Amajyaruguru gicike burundu.
Akomeza avuga ko abayobozi bagomba gushyiraho ingamba zituma umuco w’isuku n’isukura ukwira hose kandi ukitabwaho nkuko ivanjiri yitabwaho mu Kiliziya.
Agira ati “Mu Ntara y’Amajyaruguru dushyize imbere ibintu bitatu birimo umutekano usesuye, umuco w’isuku ndetse no kurwanya ruswa n’akarengane.
Uko Padiri yita ku ivanjiri ye mu Kiliziya niko n’abaturage bacu tugiye kubatoza kwita ku isuku.”
Ikibazo cy’umwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ni kimwe mu bibazo bikunze kuvugwa n’ubuyobozi bwaho.
Uwo mwanda ugaragara cyane cyane ku mubiri no mu ngo z’abaturage. Aho usanga bamwe bambaye imyambaro yahinduye ibara kubera umwanda naho mu ngo zimwe na zimwe ugasanga nta n’ubwiherero bagira.
Abandi nabo ngo ugasanga ntibaheruka kwikoza amazi, bava guhinga ntibakarabe ntibanikureho uburimiro.
Ubuyobozi buhamya ko uwo mwanda uri mu byatumye Akarere ka Musanze kaba aka nyuma mu turere tw’igihugu mu mihigo y’umwaka wa 2015/2016.
Musabyimana Jean Claude ubwo yagirwaga Guverineri w’Intara y’Amajyarugur yijeje abaturage ko agiye kwita kuri gahunda ijyanye n’isuku no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside, yita ahanini ku guteza imbere ubukungu bw’iyo Ntara.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
umaze guhaga wamugabowe uzaza ubamesere c kandi uwagusaba isabune ntiwayimuha
NIBYIZAPE.ISUKUNINZIZA!