Israel: Netanyahu avuga ko ibitero kuri Gaza bigomba gukomezanya imbaraga

Ibikorwa bya gisirikare bya Leta ya Israel byo kurwanya abarwanyi ba Hamas bo muri Palesitine muri Gaza bizakomeza hifashishijwe imbaraga zose, nk’uko Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yabitangaje.

Ibitero bishya by'indege byashegeshe bikomeye Gaza
Ibitero bishya by’indege byashegeshe bikomeye Gaza

Misitiri Netanyahu yagize ati "Twongeye kwinjira mu mirwano, kandi twiteguye gukora buri kimwe, n’ubwo bizatwara igihe ariko turiteguye”.

Abayobozi bo muri Gaza bavuze ko abantu 42 barimo abagore 16 n’abana 10 bapfuye mu bitero by’indege bya Isiraheli biherutse.

Ku rundi ruhande, Leta ya Israel yavuze ko abantu icumi, barimo abana babiri, baguye mu bitero by’ibisasu bikomeye umutwe wa hamas wagabye kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize.

Minisiteri y’Ubuzima igenzurwa na Hamas, ivuga ko muri rusange abapfuye muri Gaza ubu bagera ku 188, barimo abana 55 n’abagore 33, abakomeretse ni 1,230. Isiraheli ivuga ko abarwanyi ba hamas benshi bari mu bapfuye.

Igisirikare cya Israel kivuga ko cyibasiye bikomeye abayobozi n’ibikorwa remezo bifitanye isano na Hamas.

Mu mpera z’icyumweru gishize uwo mutwe wa Hamas warashe ibisasu bishya bya roketi mu bice byo mu majyepfo ya Isiraheli.

Hagati aho, akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kakoze inama yihutirwa, aho bavuze ko inzira yo gushyiraho abahuza bo ku rwego mpuzumahanga muri icyo kibazo, ari inzira yo guhagarika imirwano.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yafunguye iyo nama avuga ko ibikorwa by’ubwicanyi biteye ubwoba, bityo ko imirwano igomba guhita ihagarara.

Igitero cy’indege zidasanzwe cyakozwe na Israel ni cyo gitero bivugwa ko cyahitanye abantu benshi muri iyo ntambara kuva yatangira, aho cyakozwe mu masaha akuze yijoro.

Abashinzwe ubutabazi muri Palesitine bagiye bakora ibishoboka bashakisha mu matongo inkomere aho inyubako eshatu zasenyutse, babakuramo.

Abatabazi barakora ibishoboka ngo bafashe abantu bagwiriwe n'inyubako muri ibi bitero
Abatabazi barakora ibishoboka ngo bafashe abantu bagwiriwe n’inyubako muri ibi bitero

Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyibasiye amazu y’umuyobozi wa Hamas, Yahya Sinwar na murumuna we Muhammad Sinwar, wavuze ko ari umuyobozi w’ibikoresho n’abakozi muri uyu mutwe.

Leta ya Israel ivuga ko umutwe wa Hamas umaze kubarasaho ibisasu bya roketi ibihumbi 3000 ariko hafi ya byose byaburijwemo hifashishijwe irindi koranabuhanga ridasanzwe rituma bisandarira mu kirere bitaragera ku butaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka