Israel na Hamas bemeranyije guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi ine

Ihagarikwa ry’imirwano hagati ya Israel na Hamas ryatangiye uyu munsi ku wa gatanu tari 24 Ugushyingo 2023.

Intambara yahitanye abantu abantu benshi
Intambara yahitanye abantu abantu benshi

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu gihugu cya Quatar irimo guhuza impande zombi mu biganiro ko itsinda rya mbere ry’abafashwe na Hamas rirekurwa rivuye i Gaza saa 16h00 z’umugoroba.

Aya masezerano impande zombi zagiranye akubiyemo gahunda yaguye yo guhagarika ibikorwa by’intambara mu turere tw’Amajyepfo n’Amajyaruguru ya Gaza.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko kimwe mu byemeranyijweho muri aya masezerano ari uko Abanyaparesitina bafungiye muri Israel nabo barekurwa.

Abagore n’abana babarirwa muri 50 bashimuswe na Hamas ibakuye muri Israel tariki ya 7 Ukwakira 2023 bazarekurwa Israel nayo irekure Abanyepalestina 150 bafungiye yo.
Abashimuswe 13 bari i Gaza bararekurwa uyu munsi kuva aya masezerano atangiye gushyirwa mu bikorwa ariko na nyuma yaho hari abazajya barekurwa buri munsi kugeza igihe umubare w’abantu 50 uzuzurira.

Aya masezerano aravuga ko Israel izahagarika ibitero yagabaga muri Gaza mu gihe cy’iminsi ine gusa ariko yo Israel ikavuga ga ko iyi minsi ishobora kwiyongera mu gihe nibura Hamas yarekura abantu 10 mubo yashimuse.

Umuvugizi w’Ishami rishinzwe ibya gisirikare mu mutwe wa Hamas tariki 2 Ugushyingo 2023 wari watangaje ko ushobora kurekura abo washimuse ariko ntacyakozwe. Ibi byatumye Israel ikomeza kugaba ibitero muri Gaza ariko biba ibyubusa uyu mutwe wanga kurekura abo watwaye bunyago.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka