Israel igiye kubaka amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu Rwanda
Abashoramari mu kubaka ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba bo mu gihugu cya Isaraheli bemereye Perezida Kagame ko bagiye kubaka mu Rwanda ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zigera kuri Mega Watts umunani n’igice (MW 8,5).
Izi ngufu zizahera mu kigo Agahozo- Shalom Youth Village cyigisha abana b’imfubyi za Jenoside kikaba gifashwa n’Abanya-Isaraheli; nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Jerusalem Post.
Amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba azatanga 8% by’amashanyarazi asanzwe akoreshwa mu gihugu kandi ngo u Rwanda ni igihugu cyiza cyo gukoreramo kuko gisanzwe gifite gahunda yo kugabanya ibikomoka ku nkwi n’imyuka yangiza ikirere; nk’uko byasobanuwe na Yosef Abramowitz uyobora sosiyete Energiya Global.
Abramowitz avuga ko kubaka ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba kizafasha Abanyarwanda kwiteza imbere haba mu kongera imirimo, gukoreshwa mu mavuriro n’amashuri hamwe no mu nganda.
Ikindi ni uko ngo ibyo bazakora bazabyigisha Abanyarwanda kuburyo rizaba nk’ishuri, Abanyarwanda bakamenya kubyikorera.
Perezida Kagame yashimiye sosiyete Energiya Global avuga ko yishimiye kuba ishaka gukorana n’Abanyarwanda. Ati “twishimiye cyane kuba mwarahisemo kudushoramo imari mukorana natwe, mu Rwanda dufite imikoranire myiza na Israheli, kandi twishimiye ubu bufasha.”
Perezida Kagame uri mu ruzinduko mu gihugu cya Israel yagaragaje ko nubwo hakiri ibibazo mu nzira u Rwanda ruganamo, hakozwe ikintu gikomeye kugira ngo abantu batahabwaga agaciro bashobore kugira aho bageza igihugu.
Zimwe mu mbogamizi igihugu gihanganye nacyo ni ukongera uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga, kongera ibikorwa remezo, kwihuza n’ibindi bihugu no kongera amasoko.
Perezida Kagame ashima abashoramari baza mu Rwanda, avuga ko bacyenewe mu bifasha abantu kubaho neza birimo n’ingufu z’amashanyarazi zifasha abantu guhindura imibereho yabo.
Abramowitz ashimira Perezida Kagame ibyo yakoze mu gihugu avuga ko Abanya-Isaraheli biyumva nk’abavandimwe b’Abanyarwanda kuko bafite amateka bahuje ariyo yo kuva mu mwijima bagana mu rumuri.
Mu Rwanda hakoreshwa amashanyarazi angana na MW 100 harimo 55% ziva ku ngomero, 40% ziva ku mavuta na 5% zikomoka kuri Gaz Methane.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
nuko nuko nyakubahwa president wacu kutuzanira abashoramari. Imana Rurema ikomeze kukubungabunga ku bwamahoro udahwema kudushakira.
nuko nuko nyakubahwa president wacu kutuzanira abashoramari. Imana Rurema ikomeze kukubungabunga ku bwamahoro udahwema kudushakira.
tuyobowe n’um,ugabo
Ikintu nkundira President Kagame ni uko nubwo agira ibintu na gahunda nyinshi zitajya zimurenga ngo abe yamera nk’utaye umutwe cg warenzwe n’akazi akora bityo ngo uzamubone rimwe ameze nk’aho ananiwe cg ngo agire ibindi ahugiramo byamufata umwanya munini. Buri gihe aho ari kuri gahunda kandi akora ibiteza imbere igihugu, aho agiye icyo akora aba ashaka gukora igisumbyeho. kuri jye si igitangaza tumuhaye indi mandat yo kutuyobora kuko burya umuntu ava kubutegetsi kugirango hagire uzana utundi dushya none uyu ahora azana udushya, utwitezwe n’udutitezwe. Komereza aho mubyeyi. Abakwise intore izirusha intambwe ntago bibeshye.
uruzinduko rwose rw’umukuru w’igihugu ruba rufitiye abanyrwanda akamaro kuko nkibi bibaye nyuma y’uko perezida kagame abashije kujya mu butumire yari yahawe na mugenzi we, maze akaza no kubonana n’abandi bantu higanjemo abashoramari none hakaba havuyemo ibigiye kugirira abanyarwanda akamaro kandi gafatika, komereza aho mushumba mwiza nihabaho kukujya inyuma abanyarwanda turabyiteguye kandi tuzagutora
ubu ni ubumenyi byiza abannyarwanda bazigira kuri bano bayisiraheli kuko nibiza kwubakwa kandi bigakorera mu rwanda abanyarwanda nibo bazabyungukirano yaba mu gukoresha ano mashanyarazi cyangwa se no kuhakura ubumenye buhagije nabo bazajya bakoresha ahandi.