Isozwa ry’igikorwa cyo gukusanya inkunga ya Somalia rizabanzirizwa n’urugendo

Urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeje gukusanya inkunga igenewe abaturage b’Abanyasomaliya rwateguye urugendo, tariki 24/02/2012, rubanziriza isozwa ku mugaragaro ry’iki gikorwa kimaze amezi agera kuri atandatu.

Uru rugendo rugamije gufasha abantu gukomeza gusobanukirwa n’ubuzima abaturage bugarijwe n’inzara muri Somalia babayemo; nk’uko umuhuzabikorwa w’urubyiruko rwibumbiye muri Rwanda Youth Campaign for Somalia, Nepe Rwema Sibomana, yabitangaje.

Rwema yagize ati: “Bizatuma abantu bakomeza gusobanukirwa n’iki gikorwa ku batari bakizi ndetse no gutekereza ku baturage bo muri Somalia”.

Ku munsi uzakurikiraho kuwa gatanatu tariki 25/02/2012,hateganyijwe igikorwa cyo gusoza ku mugaragararo iyi kampanye imaze gukusanyirizwamo amafaranga arenga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko urwo rugendo ruzahera ku Gishushu, ku Kigo cy’Igihugu cy’Itermbere (RDB) gisorezwe kuri Stade Amahoro.

Iki gikorwa cyamaze kubera urugero rwiza urundi rubyiruko rwo mu karere, kuko n’urubyiruko rwo mu gihugu cya Uganda rwamaze gutangiza igisa na cyo.

Rwanda Youth Campaign for Somalia yatangiriye kuri Facebook, ubu imaze kugira abanyamuryango barenga 2700.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka