Isomwa ry’urubanza rwa Ntaganda ryongeye gusubikwa
Urukiko rw’ikirenga rwasubitse isomwa ry’ibyemezo rwafashe ku bujurire bwa Bernard Ntangada wari wajuririye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga 100 000 yakatiwe. Isomwa ry’imyanzuro kuri uru rubanza ryimuriwe tariki 20/04/2012.
Kuri uyu wa mbere tariki 05/03/2012, Ntaganda yahawe umwanya wo kwisobanura ku mvugo “Tura tugabane niwanga bimeneke” yaba yarakoresheje; ubushinjacyaha bukemeza ko igandisha abaturage.
Ari imbere y’urukiko rw’Ikirenga yireguye avuga ko uburyo abamushinja babisobanuye ntaho bihuriye n’ibyo we yashakaga kuvuga ndetse ko n’abatangabuhamya mu rubanza rwe bamubeshyeye. Ntaganda ntiyabashije gusobanura icyo we yashakaga kuvuga.
Nubwo Ntaganda yisobanura yavuze ko ayo magambo we atayafata nk’icyaha, urukiko rwamubwiye ko ibyisobanuro bye ntacyo byahindura kuri dosiye kuko ayo magambo agifatwa nk’icyaha gikomeye.
Mu bindi byaha ubushinjacyaha bumushinja, harimo kurema amacakubiri no gukangurira abaturage kwanga ubutegetsi. Bernard Ntaganda afunze kuva muri kemena 2010.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|