Isomo inzu yasenyutse isigiye ubuyobozi, abayikoragaho basobanuye uko yaguye

Nyuma y’aho igorofa y’amazu 4 yari irimo kubakwa mu karere ka Nyagatare ihitaniye abantu batandatu ku gicamunsi cyo kuwa 14 Gicurasi, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buratangaza ko igwa ry’iyi nzu rinabasigiye isomo ryo kunoza imikorere.

Kuri ubu ngo umuntu uzajya ushaka kubaka inzu ndende inzu izajya ikurikiranwa buri gihe n’abantu batandukanye bazi ibijyanye n’imyubakire hagamijwe kwirinda ko habaho ingaruka nk’izabaye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yemeza ko hari uburangare bwabaye ku nzego zitandukanye mu iyubakwa ry’iyi nzu.

Nyuma y’isozwa ry’ibikorwa byo gushakisha abaguye muri iyi nzu byarangiye ahagana saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa 15 Gicurasi, Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Atuhe Sabiti Fred yatangaje ko hamaze gushyirwaho itsinda rigomba gukurikirana impamvu y’igwa ry’iyi nzu no kumenya niba hari ubwishingizi yari ifite.

Iri tsinda rigomba gusesengura ibi rigizwe na Polisi, abakozi b’akarere bafite imyubakire mu nshingano, ab’intara ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority).

Iyi nzu yaguye yari yarubatswe nk’iy’ubucuruzi gusa ngo nyuma y’uko yuzuye hasigaye imirimo isoza, nyirayo Barigye Geofrey yari yayiboneye umukiriya wa banki ya COGEBANK kuyikoreramo bamusabye kumukorera salle y’inama mu nzu ibanza hasi ari nako gusenya ibyumba byari bisanzwemo benshi mu bayikoragamo bemeza ko ishobora kuba ariyo ntandaro yo kugwa kwayo.

Iyi nyubako yahirimye yari imaze imyaka irindwi itaruzura. (Foto: Dan Ngabonziza)
Iyi nyubako yahirimye yari imaze imyaka irindwi itaruzura. (Foto: Dan Ngabonziza)

Iyi nzu yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2007, ni ukuvuga ko yari imaze imyaka 6 yubakwa itaruzura neza.

Abarimo kubaka basobanura uko byagenze

Kazungu wubakaga amakaro mu igorofa ya kane aganira na Kigali Today ari mu bitaro bya Nyagatare aho arwariye, yatangaje ko iyi mpanuka ishobora kuba yaratewe no gusenya ibyumba byo mu nzu yo hasi dore ko bashakaga gusigamo salle y’inama.

Gusa we ngo ntiyegeze amenya ko inzu igiye kugwa ngo ahunge ahubwo ngo yumvise agenda, kubw’amahirwe ntihagira ibikuta bimufata ahubwo ngo yatwikiriwe n’igisenge cy’amabati ari nabyo byatumye abatabaye bamukuramo hakiri kare.

Naho kubijyanye n’umubare w’abantu bashobora kuba bari muri iyi nzu, Kazungu asubiza ko atazi neza umubare wabo uretse abo yakoreshaga mu makaro bari 16 nawe arimo, kuri aba hiyongeraho abasigaga amarange akeka ko bari 6, abashyiragamo ibirahure 4 n’abasenyaga ibikuta akeka ko batari munsi ya 18 bakoreshwaga na nyiri inzu ndetse n’umugore, ariko uyu mugore we n’ubwo akiri mu bitaro kubera guhungabana we ngo inzu yaguye agiye kugura ikarita ya telephone.

Muri batandatu bitabye Imana, abenshi ni abari nzu zo hejuru batamenye ibibaye ariko ngo abari hasi bo babonye itangiye kwika batangira guhunga.

Abaturage bihutiye gutabara ako kanya.
Abaturage bihutiye gutabara ako kanya.

Kawesa, umwe bakijijwe n’amaguru nyuma yo kubona ko inzu itangiye kwika, avuga ko babonye inzu yika ndetse n’ibyuma byubakishwa bita fer a beton bitangiye gucika batangira kwiruka.

Hari ariko nanone abanega imyubakire y’iyi nzu aho bemeza ko inzu y’igorofa idakwiye kubakishwa fer a beton nto zifite 12.

Doctor Sangala Freddy, umuyobozi wungirije w’ibitaro bya Nyagatare, yemeza ko mu barwayi bakiriye uko ari 30, 12 bavuwe bagataha, 3 bakoherezwa mu bitaro by’umwami Faysal naho abandi 2 mu bitaro bya gisirikare I Kanombe. Uyu muganga rero akemeza ko abasigaye 13 ubuzima bwabo bwifashe neza.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ndihanganisha ababuze ababo baguye muriyonzu

uwimana jack yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

Niyo mpamvu gufatira abakozi ubwiteganyirize/ubwishingizi, n’ubwo baba ari banyakabyizi ari ngombwa. Nizeye ko nyirinzu yari yarabikoze, naho ubundi sinzi aho azakura ubwishyu bw’ibyatejwe niriya mpanuka: kuvuza abantu, kwishyura indishyi z’ abapfuye, gutunga abakomeretse bikabije... Aragowe kuko na buriya afite n’ideni rya banque! Pole sana.

mpanuro yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

iri tsinda rizajya rigenzura imyubakire y’amazu maremare rizakwizwe mu gihugu hose abubatsi batazajya bubaka uko biboneye.

mukashyaka yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

muraho,nihanganishije abagize ibyago harimo na na Nyiri inyubako, ariko burya ntamuganga wivura koko, abavugako yaba yarubakishijwe fer a beton nto ndumva BARIGYE nzi atabikora ikimenyimenyi muzasure inzu y’akarere ka KICUKIRO mpamyako yubatse uko bikwiye abakora ubushakashatsi kucyateye impanuka bifashishe ibimenyetso bigaragara ntibazagenderee kumagambo murakoze

munana yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka