Islam mu Rwanda yatangije uburyo bwo gutanga amakuru n’ubumenyi ku idini hifashishijwe ikoranabuhanga

Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Rwanda Muslim Community) ku bufatanye n’umuryango Charity Work Initiative Rwanda, batangije umushinga w’ivugabutumwa rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, mu rwego rwo gutanga amakuru n’ubumenyi bwizewe bwerekeye idini ya Islam.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza iri vugabutumwa ryifashisha ikoranabuhanga rigezweho
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza iri vugabutumwa ryifashisha ikoranabuhanga rigezweho

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) bushimira cyane uyu muryango witwa Charity Work Initiative Rwanda ufite icyicaro mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, kubera ibikorwa by’ingirakamaro umaze kugeza ku Bayislamu n’Abanyarwanda muri rusange.

Bimwe mu bikorwa by’uwo muryango harimo nko kubaka imisigiti irenga 60 hirya no hino mu Gihugu, ndetse bateye inkunga n’indi misigiti mu kuyubaka.

Bubatse n’ibigo bitanu by’amahugurwa bihugura Abayislamu mu byiciro bitandukanye barimo abayislamu bashya ndetse n’abandi bashaka kwihugura ku bumenyi bujyanye n’idini. Ibyo bigo harimo bitatu byubatse mu Ntara y’Iburasirazuba muri Bugesera n’i Kayonza, mu Majyaruguru muri Gicumbi no mu Majyepfo mu Karere ka Huye.

Nyuma yo kubona ko abagenerwabikorwa bose batabasha kugera mu bigo by’amahugurwa, cyangwa se bakaba babona inyigisho mbi ku ikoranabuhanga, hatekerejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gutanga inyigisho zizewe, nk’uko bisobanurwa na Sheikh Sindayigaya Mussa, Umuyobozi Wungirije w’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda.

Sheikh Sindayigaya Mussa asobanura uko iyi gahunda y'ivugabutumwa ryifashisha ikoranabuhanga ryateguwe n'uko rizakora
Sheikh Sindayigaya Mussa asobanura uko iyi gahunda y’ivugabutumwa ryifashisha ikoranabuhanga ryateguwe n’uko rizakora

Yagize ati “Umuntu ashobora guhura n’ibitekerezo by’abavugabutumwa bo mu yandi mahanga batari beza, bayobya abantu, bashobora kuba badasobanukiwe, cyangwa bazi ibyo barimo, bakajyana abantu mu myumvire itari yo y’ubutagondwa no kujya mu mitwe y’iterabwoba kuko na yo iba iri aho ngaho (ku ikoranabuhanga) ishaka abayoboke bayigana. Rero bisaba ko hajyaho imiyoboro yizewe abantu bagomba kuvomamo ubumenyi bw’idini ya Islamu. Uyu muryango rero ufatanyije na Rwanda Muslim Community ukaba ushyiraho uburyo n’inzira z’ivugabutumwa rikoresha ikoranabuhanga rigezweho.”

Sheikh Sindayigaya avuga ko batekereje gushyiraho urubuga rwa Internet (website) ruzajya rutanga ubumenyi bwa Kislamu buri mu bitabo byagiye bisobanurwa, ndetse n’amasomo agenda afatwa mu bihe bitandukanye akazajya anyuzwa kuri iyo website mu rwego rwo gufasha abatabonye umwanya wo kugera aho amahugurwa abera, bityo bashobore gukurikira amasomo bifashishije ikoranabuhanga haba kuri telefone, mudasobwa, n’ibindi bikoresho bitandukanye byifashisha ikoranabuhanga rya Internet.

Kuri urwo rubuga kandi abarusura bashyiriweho uburyo buzajya bubafasha kubaza abamenyi b’idini ya Islamu, basubize ibibazo babajijwe, babafashe kurushaho kumenya no gusobanukirwa idini ya Islamu.

Usibye iyo website yitwa http://www.ijwi-islam.org bashyizeho n’izindi mbuga nkoranyambaga ziyishamikiyeho. Izo ni X yahoze yitwa Twitter (@Ijwi_RyaIslam), Facebook (Ijwi rya Islam) , Instagram (ijwiryaislam), Telegram, ndetse na YouTube, hose yitwa Ijwi rya Islam.

Iyo miyoboro yose ikaba yizewe, ndetse ikazajya inyuzwaho amakuru n’ubumenyi bw’idini ya Islamu bwemewe, bwagenzuwe, kandi bufite aba Sheikh babutanze babishoboye kandi babyigiye.

Abashyizeho Abayislamu bo mu Rwanda by’umwihariko, ni bo ba nyiri ibikorwa ba mbere kuko ari bo byashyiriweho ariko bakaba n’abafatanyabikorwa, bakaba bashishikarizwa gusura izi mbuga nkoranyambaga no kuzikoresha, kugira ngo iri bwirizabutumwa ritangijwe ribafashe kubona amakuru yizewe n’ubumenyi bw’ukuri ku idini ya Islamu, bityo bamenye uko birinda andi makuru atari yo agaragara hirya no hino ashobora kubaganisha mu nzira zitari nziza.

Ubuyobozi bw’umuryango Charity Work Initiative buvuga ko Isi irimo yihuta cyane ku bijyanye n’ikoranabuhanga, dore ko ryahinduye byinshi mu mibereho n’imikorere by’abatuye Isi, bityo hakaba hari icyizere ko ubumenyi buzanyuzwa kuri izi mbuga buzagera kuri benshi mu buryo bworoshye, bukanafasha mu kongera umubare w’abayoboke b’idini ya Islamu, kuko hari ingero zigaragara z’ahandi byagiye bikorwa muri ubu buryo kandi bikarushaho gutanga umusaruro, aho byatumye abayoboke bashya binjira mu idini ari benshi.

Umuyobozi w'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, avuga ko uburyo bw'ivugabutumwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho buzoroshya mu kugeza ubutumwa ku bantu benshi muri gahunda zabo zitandukanye bitabaye ngombwa kubanza kubahuriza hamwe
Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, avuga ko uburyo bw’ivugabutumwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho buzoroshya mu kugeza ubutumwa ku bantu benshi muri gahunda zabo zitandukanye bitabaye ngombwa kubanza kubahuriza hamwe

Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, na we asanga iri vugabutumwa rizagira akamaro kanini, ashima intambwe Imana ibashoboje kugeraho, ashima abatanze umusanzu wabo by’umwihariko umuryango Charity Work Initiative Rwanda.

Yagize ati “Nk’uko mubizi, ikoranabuhanga uyu munsi ni ryo riyoboye ibintu byose. Ni yo mpamvu n’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda utasigaye inyuma mu kumva ndetse no guha agaciro ikoranabuhanga. Tubifatanyijemo rero n’uyu muryango, twashyizeho uburyo bwo gukora ivugabutumwa ariko ritandukanye n’iryo twakoraga, aho twahuraga n’abantu imbonankubone, uyu munsi tukaba twifuza ko n’umuntu uri kure tudashobora kuba twageraho, wa wundi wibereye mu rugo iwe, uri mu biro, cyangwa ari mu kazi, na we ayo mahirwe yo kumenya inyigisho z’idini ya Islamu yamugeraho, kandi twibaza ko bizabagirira akamaro, bityo tugatangira kubona Abayislamu benshi na bo binjira mu idini banyuze muri uyu muyoboro w’ikoranabuhanga.”

Iyi gahunda y’ivugabutumwa ryifashisha ikoranabuhanga rigezweho iracyari mu ntangiriro, dore ko yatangijwe ku mugaragaro tariki 14 Gashyantare 2024, ariko abayitangije bakizeza ko izakomeza gutezwa imbere, hongerwamo ubumenyi n’izindi mbaraga kugira ngo ishobore kugira akamaro no kugera kuri benshi nk’uko byifuzwa.

Mufti Sheikh Hitimana Salim ashimira ubuyobozi bwa Leta burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, kubera ubufatanye bafitanye n’Abayislamu ndetse n’agaciro babaha. Yizeza ko umuryango w’Abayislamu mu Rwanda uzakomeza gufatanya n’ubuyobozi bwa Leta mu cyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwahisemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abaslamu mbona ari abana beza.Gusa nibaza impamvu hariho amadini menshi,kandi yigisha ibintu bivuguruzanya.Urugero,Abaslamu ntibemera ko Yezu yadupfiriye.Naho bible ikavuga ko abatemera Yezu batazaba mu bwami bw’imana.Imana idusaba gushishoza iyo duhitamo amadini.Ngo kubera ko ayo itemera,bigisha ibinyuranye n’ibyayo,izayarimburana n’abayoboke bayo ku munsi wa nyuma.

butuyu yanditse ku itariki ya: 19-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka