’Isibo’ itangaje mu gukemura ibibazo mu tugali nyamara ritazwi na Leta

Bamwe mu bakuru b’imidugudu bavuga ko abayobora amatsinda y’ingo yiswe “amasibo”, babagabanirije imvune bagiraga mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Kimwe mu byo abakuru b'imidugudu bashimira abayobora amasibo; ni uko ngo bongereye ubwitabire bw'inama zihuza abaturage
Kimwe mu byo abakuru b’imidugudu bashimira abayobora amasibo; ni uko ngo bongereye ubwitabire bw’inama zihuza abaturage

Buri mudugudu mu Rwanda kuri ubu ugabanijemo ibyiswe “isibo”, iyoborwa n’Intore yo ku mukondo iyo ntore iba yungirijwe n’Intore yo ku ruhembe rw’iburyo n’iyo ku ruhembe rw’ibumoso.

Ayo matsinda arashimwa n’abakuru b’imidugudu bemeza ko yabagabanyirije akazi mu bijyanye no gukora ubukangurambaga bwo kubanisha ingo n’imiryango.

Munyaruyenzi Justin uyobora umudugudu wa Giheka wo mu Kagali ka Kagugu gaherereye mu murenge wa Kinyinya muri Gasabo, avuga ko umuntu wese umugana agomba kubanza kugeza ikibazo cye mu buyobozi w’isibo abarizwamo.

Agira ati “Isibo ni ubuyobozi bw’ibanze bwo hasi cyane bwegereye abaturage. Mu by’ukuri kuyobora abantu bose kandi uzi ko ari ubwitange byatugoraga.”

Byiyongeraho ko atakirirwa amanuka mu ngo zose ngo ageze amakuru ku baturage ibihumbi bitatu ayobora, ahubwo ko ahamagara abakuru b’amasibo akabamenyesha ibyo ashaka kugeza ku baturage.

Bamwe mu bakuru b’imidugudu baganiriye na Kigali Today bavuga ko bari bageze ku rwego rwo gusaba insimburamubyizi bitewe n’uko abaturage bababuzaga kwishakira imibereho.

Hari n’abaturage bavuga ko kuboneka kw’abakuru b’imidugudu byari bitangiye kuba ingorabahizi. Ngo byaterwaga n’uko basigaye bakenerwa na benshi baba bifuza ko babakemurira amakimbirane.

Umuturage witwa Ndibanje Jean utuye i Giheka agira ati “Ntabwo kubona umuyobozi w’umudugudu muri iki gihe byari byoroshye; ariko ubu ugirana ikibazo n’umuturanyi wawe cyangwa mu rugo rwawe, kigakemukira mu isibo.”

Gahunda y’amasibo ntabwo yigeze ishyirwaho n’Iteka cyangwa itegeko runaka; nk’uko bisobanurwa na Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Abayobozi b’imidugudu basabwa kutirara ngo baharire inshingano abayobozi b’amasibo, kuko batayobora urwego rw’imitegekere y’Igihugu ruzwi n’amategeko, nk’uko bitangazwa n’ushinzwe itangazamakuru muri MINALOC Ladislas Ngendahimana.

Ati “Isibo iyoborwa n’amabwiriza agenga imitoreze y’Intore; amasibo ntasimbura ubuyobozi bw’imidugudu kuko atari mu rwego rw’imitegekere y’Igihugu.”

Amabwiriza agenga imitoreze y’intore ateganya ko mu bice by’umujyi aho abaturage begeranye cyane, isibo igomba kuba igizwe n’ingo 30, naho mu cyaro ikaba igomba guhuza ingo 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amasibo nimeza akemura ibibazobyabatuge mumidugudu afata abantu bafitanye amakimbirane akabahuza ibibazo bigakemuka turayashima nakomerezeho murakoze cyane

DIEUDONNE yanditse ku itariki ya: 5-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka